00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo w’iterambere

Yanditswe na

Isaie MBONYINSHUTI

Kuya 1 July 2014 saa 07:49
Yasuwe :

Urubyiruko ruturutse mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’Uburengerazuba rusaga 200 rumaze iminsi ibiri mu Karere ka Musanze mu biganiro bijyanye n’isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye; uru rubyiruko rwibumbiye mu Runana rw’Urungano. Ibi biganiro byateguwe n’Imbuto Foundation ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT); byatangiye ku ya 26 kugeza kuya 28 Kamena 2014.
Ibi biganiro bigamije kurushaho gufasha urubyiruko kumva gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’umusanzu (…)

Urubyiruko ruturutse mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’Uburengerazuba rusaga 200 rumaze iminsi ibiri mu Karere ka Musanze mu biganiro bijyanye n’isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye; uru rubyiruko rwibumbiye mu Runana rw’Urungano.
Ibi biganiro byateguwe n’Imbuto Foundation ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT); byatangiye ku ya 26 kugeza kuya 28 Kamena 2014.

Ibi biganiro bigamije kurushaho gufasha urubyiruko kumva gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’umusanzu warwo mu guteza imbere u Rwanda no kuzamura aho batuye.

Biyemeje kugira Ndi Umunyarwanda iyabo no kuyisakaza mu bandi

Ubwo yatangiza ibi biganiro, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Winifrida Mpebyemungu yavuze ko ejo hazaza h’u Rwanda hari mu biganza by’urubyiruko ndetse bakwiye gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka ejo heza h’u Rwanda.

Yagize ati “Nishimiye kubana namwe nk’Abanyarwanda bahisemo gukomeza gutanga umusanzu nyawo mu kubaka u Rwanda.”

Ku munsi wa mbere w’ibi biganiro, urubyiruko rwerekanye umusanzu warwo mu kubaka gahunda ya Ndi Umunyarwanda no gusakaza ubutumwa bw’iyo gahunda.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Winifrida Mpebyemungu aganira n'Umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation

Depite Cécile Murumunawabo aganiriza uru rubyiruko yabasabye kudaha umwanya buri kimwe gishobora gucamo ibice Abanyarwanda.

Yagize ati “Twese turi Abanyarwanda ntabwo dukwiriye ikintu cyashaka kuducamo ibice nk’urubyiruko dukwiye gukora cyane mu gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda.”

Nsanzimana Vincent ukomoka mu Karere ka Ngororero yashimiye Imbuto Foundation na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu gutegura amahuriro ameze nk’ayo yereka urubyiruko aho gahunda ya Ndi Umunyarwanda yavuye.

Ati “Nk’urubyiruko twitabiriye ibi biganiro twiyemeje gukomeza kwitanga no gutanga buri kimwe ngo aho u Rwanda rugeze ntirusubire inyuma.”

Imbuto Foundation na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga bamaze gutegura amahuriro nk’aya asaga 60 hamwe n’urubyiruko hirya no hino mu gihugu. Ibi biganiro bikorwa ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Kwibohora20: Twahisemo". Iyi nsanganyamatsiko ishingiye ku mahitamo yakozwe n’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo gukomeza kuba umwe (to stay together), gukorera mu mucyo (be accountable) no kureba kure (to think big).

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages