Oxygen ni umuti wandikirwa abarwayi nk’iyindi, ugahabwa cyane cyane abari mu nzu z’imbagwa, abana bavutse batujuje igihe n’abandi bayikeneye nk’umuti.
Uhagarariye abaganga mu bitaro bya Ruhengeri, Dr.Ngezahayo Leon, avuga ko kuva babona uruganda rwa Oxygen impfu zagabanutse cyane nubwo nta mibare ifatika ihari.
Yagize ati “Bigaragara ko ibyago byaturukaga ku gucikagurika kwa Oxygen, birimo n’impfu byavuyeho. Abaganga ntibakivunika bashaka umwuka wo guha umurwayi, ibi byiza byanageze mu bindi bitaro kuko turayibagurisha batarindiriye kujya i Kigali.”
Akomeza avuga ko batarabona urwo ruganda rukora Oxygen byabaga ngombwa ko bayigura i Kanombe, bigatinda cyangwa ikaba nkeya bitewe n’abayikeneye. Ibi ngo byagiraga ingaruka nyinshi zirimo n’impfu.
Ati”Nta bibazo nk’ibyo bigihari kuko twashyize imiyoboro ya Oxygen mu bitaro hose ku buryo uyikeneye bahita bayifungura ako kanya akayibonera ku gihe.”
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo kuyungurura amacupa 60 ya litiro 40 n’andi 50 ya litiro 50 ku munsi. Ibi bituma uru ruganda runayigurisha mu bitaro bya Shyira, Butaro, Nemba, Gisenyi, CHUB (itwara amacupa ari hagati ya 100-150 mu cyumweru) , n’ibitaro bya Kibuye.
Litiro imwe ya Oxygen igura amafaranga 300. Imashini ikora umwuka wa Oxygen yatanzwe ku nkunga ya G.E (General Electrical).
Iyo mashini ifata umwuka usanzwe wo mu kirere ikawuyungurura kugeza hasigaye Oxygen gusa ikoreshwa kwa muganga.
Abahanga bavuga ko umwuka wo mu kirere uba ufite 21% bya Oxygen, imashini irawuyungurura kugeza hasigaye 87-97% by’umwimerere wa Oxygen, iyo ibi bipimo bigiye munsi imashini ntabwo yakwemera kuyishyira mu icupa kugeza uyunguruwe neza.
Uru ruganda ubusanzwe ruboneka mu bitaro bya CHUK, Ibitaro byitiriwe Umwami Faycal, ibitaro bya Kanombe, Rwinkwavu na Ruhengeri.
Mu mwaka wa 2014 nibwo inama y’abaminisitiri yemeje ko ibitaro bya Ruhengeri bijya ku rwego rw’ibitaro by’icyitegererezo, bifite inzobere zirindwi zivura indwara zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO