00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri n’Abapasiteri babiri muri Zion Temple baraye muri kasho

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 9 August 2015 saa 11:24
Yasuwe :

Visi Perezida mu Itorero Zion Temple Bishop Dieudonne Vuningoma na Pasiteri Comeroun uyobora iri torero ku Gisozi baraye batawe muri yombi na Polisi mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kanama, ubwo bari mu giterane cya Afurika haguruka, muri sitade ya Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri Zion Temple, Frolibert Nzabakira, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko Polisi yinjiye muri ULK ahagana saa mbiri z’ ijoro, igafata ibyuma byakoreshwaga mu gucuranga ikabitwara, isaba n’abo bapasiteri kubikurikirana, ni ko gutabwa muri yombi.

Yagize ati "Polisi yaje ifata ibyuma mu giterane irabitwara, hari nko muma saa mbiri z’ ijoro, ihasanga n’abapasiteri babiri, irababwira ngo babikurikirane, ubwo bagezeyo bahita babafata."

Nzababakira yakomeje avuga ko batazi neza impamvu babafashe, ariko ngo ubwo iki giterane cyatangiraga ku itariki ya 2 Kanama, Polisi na bwo yaraje ifata ibyuma byakoreshwaga, ibabwira ko biri guteza urusaku, iza kubirekura bemeranyijwe igipimo ntarengwa cy’ amajwi bazajya bakoresha mu masengesho yabo.

Musenyeri Vuningoma Dieudonne ari mu bafashwe bazira urusaku no gusa n'abahangana n'inzego z'umutekano

Kuva icyo gihe Polisi ngo yazaga kugenzura uko urusaku ruteye, ngo nta kwihanangirizwa kongeye kubaho, uretse kuri uyu munsi wari uwa nyuma w’igiterane warangiye abashumba batatu batawe muri yombi.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda CSP Celestin Twahirwa yabwiye IGIHE ko Polisi yafashe aba bapasiteri babiri na Musenyeri ubwo yababuzaga guteza urusaku, ahubwo bagashaka kurwanya amategeko.

Yagize ati “Bahagaritswe kubera urusaku batezaga, bashaka no kubabwira ngo baruhagarike ntibabyumve ahubwo bagasa n’abahangana n’inzego z’umutekano. Ubu rero barakurikiranwa, iperereza ryatangiye.”

Icyakora, abo bavugabutumwa bose bahise barekurwa mu masaha ya saa tanu z’amanywa kuri iki cyumweru tariki ya 9 Kanama 2015.

Ingingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganyiriza abateza urusaku rukabije nijoro, igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugera ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50,000 kugera kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibyo.

Igingo y’108 y’itegeko ngenga nomero 04 /2005 ryo kuwa 8 Mata 2005 rigena uburyo bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, igena igihano ku bateza urusaku cy’igifungo kigera ku mezi abiri n’ihazabu ry’amafaranga ibihumbi ijana kuri buri nshuro habaye urusaku.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages