00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri Smaragde yahumurije abanyeshuri ba ICK ko batazongera guhungabanywa bafungirwa amashami

Yanditswe na Mwizerwa Gilbert
Kuya 6 September 2017 saa 09:41
Yasuwe :

Nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi ikomoreye amashami y’ Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) yari yarafunzwe, abanyeshuri bari baragizweho ingaruka bongeye gusubira ku ishuri gusubukura amasomo, iri shuri ritanga ihumure ko ryujuje ibyo leta yarisabye ku buryo batazongera gukomwa mu nkokora.

ICK iri mu mashuri makuru na kaminuza 10 yari yafungiwe by’agateganyo amwe mu masomo muri Werurwe 2017, abanyeshuri basubira iwabo.

Nyuma y’igenzura ryakozwe n’Inama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) mu kuzuza ibyangombwa bituma hatangwa uburezi bukwiye, muri Kanama ICK yongeye gufungurirwa amashami yari yarafunzwe; Abanyeshuri bongeye gusubira ku ishuri ku wa 4 Nzeri.

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege nk’umuyobozi w’ikirenga w’iri shuri yakiriye abanyeshuri bagarutse gusubukura amaso abizeza ko kuba barafungiwe amwe mu mashami byatumye ishuri ryivugurura ndetse rinongera imbaraga zidasanzwe mu bikoresho n’abakozi, ibyo bigatanga icyizere ko batazongera kugira ibibazo.

Yagzie ati “Icyemezo badufatiye ntitwacyinubiye ariko twanafashe umwanya mwiza wo kuzuza ibyo badusabye mu mbaraga n’ubushobozi bishoboka. Twirinze kuburana tunoza ibyo twaburaga kuko byari bihari ariko ubu muziga mutekanye n’abazabakurikira kuko byose birahari, ari na yo mpamvu bongeye kuduha amashami bari basanganye utubazo.”

Umuyobozi wa ICK, Padiri Dr Ntivuguruzwa Barthazar, yasobanuriye abanyeshuri n’abarezi bimwe mu byo baburaga na bimwe mu byo ishuri ryakoze ngo rifungurirwe.

Yagize ati “Muri Werurwe 2017 hari udushami dutatu mu byo twigisha twaje gufungwa by’agateganyo na Ministiri w’Uburezi nyuma y’isuzuma ryakozwe basanze hari ibigomba kunozwa bijyanye n’utwo dushami nko mu gashami k’Itangazamakuru, ubu twanakoze ibirenze twiyagura mu bikoresho.”

Yavuze ko mu kongera ibikoresho hashyizweho ibyumba bibiri byo kwimenyereza akazi k’itangazamakuru yaba kuri radiyo cyangwa kuri televiziyo (studio Radio/TV).

Naho mu gashami ko kubungabunga ibidukikije hongereye cyane ibyibandwaho mu bushakashatsi ndetse no mu gashami kajyanye n’Amajyambere y’icyaro n’imijyi huzuzwa ibikoresho.

Akomeza avuga ko hongerewe n’ibitabo mu isomero kuko naho iri shuri rikuru ryasabwaga kongera ibigendanye n’inyigisho ritanga.

Uretse ibyo, Padiri Dr Ntivuguruzwa yashimangiye ko mu gusigasira ireme ry’uburezi ubu ICK ifite abarimu bahoraho bagera kuri 72% y’abahigisha kandi muri abo abafite Impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) bagera kuri 25,6%, naho abandi 74,4% bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters).

Yakomeje avuga ko bongeye kwakira abanyeshuri ku wa 4 Nzeri bari barahuye n’ikibazo cyo kutarangiza amasomo, barayasubukura.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yavuze ko kuba ICK yarakomorewe gukomeza gutanga ubumenyi mu mashami yari yarafunzwe bizafasha abaturage nk’abari bakiri mu gihirahiro cy’imwe mu mishinga bakoze nk’aho abanyeshuri bacumbikaga n’aho bariraga.

Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryashinzwe na Diyosezi ya Kabgayi mu 2002. Leta y’u Rwanda yaryemereye gutangira ibikorwa byaryo mu 2003, bigeze mu 2010 iriha uburenganzira busesuye. Iri shuri rifite amashami arimo iry’Itangazamakuru n’Itumanaho (Journalism and Communications Studies), Ishami ry’Ubumenyi bw’Iterambere (Sciences of Development) n’Ishami ry’Ubumenyi bw’Imibereho myiza y’abaturage, Ubukungu n’Icungamutungo (Social, Economic Sciences and Management) yose yigamo abarenga 1000.

Studio izajya ikoreshwa n'abiga itangazamakuru muri ICK
Studio y'abimenyereza gukora kuri radio
Abashyitsi basuye laboratoire y'ishami ryigisha ibijyanye n'ibidukikije
Isomero rifite ibitabo bisaga 25000
Umuyobozi wa ICK, Padiri Dr Ntivuguruzwa Barthazar
Abashyitsi, abayobozi n'abanyeshuri mu muhango wo kwakira abari barafungiwe amahami bagarutse ku ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages