Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki 27 Gicurasi 2017, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Nyafurika ihurije i Kigali abayobozi b’inzego zishinzwe iperereza muri Afurika (Committee of Intelligence and Security Services of Africa, CISSA) ku nsanganyamatsiko igira iti “Urujya n’uruza rw’abantu muri Afurika”.

Iyi nama kandi iteraniyemo abashinzwe umutekano n’impuguke zinyuranye zaturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika.

Mushikiwabo yafatiye ku munsi wahariwe Afurika wizihijwe tariki 25 Gicurasi, maze avuga ko nta mpamvu yatuma Afurika ikomeza guheranwa n’ubukoloni ngo icikemo ibice.

Ati “Mu gihe twizihiza ‘Umunsi wahariwe Afurika’, nta mpamvu yatuma Afurika ikomeza guheranwa n’ubukoloni bwo gucikamo ibice ngo ikomeze kuba umugabane ufunze kurusha indi ku Isi, ahanini bishingiye ku ngamba zashyiriweho bagenzi bacu b’Abanyafurika.”

Yajomeje agira ati “Izo ngamba zigomba gushingira ku bushake bwo gucunga umutekano no kurinda ubukungu bw’ibihugu byacu ndetse no guhanga imirimo. Ariko urujya n’uruza ntabwo rwahita ruhuzwa n’umutekano muke n’ibibazo by’ubukungu bihari, niyo mpamvu dukwiye kwihutisha gutegura, gusangira amakuru no guhuza uburyo bwo gucunga umutekano.”

Yatanze urugero rw’Ibirwa bya Seychelles ku kuba ari cyo byo byonyine muri Afurika byakuriyeho Visa Abanyafurika bose ndetse bikaba bitekanye kandi ko nta n’ikibazo cy’ubukungu bifite.

Ibibazo bishyirwa imbere mu kubangamira urujya n’uruza rw’abaturage, ni ibyorezo nka Ebola, ibibazo by’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibindi binyuranye.

Yashimangiye ko ibibazo byugarije uyu mugabane bidashobora gukemurwa n’umuntu umwe hatabayeho gukorera hamwe nk’umugabane.

Yasabye Abanyafurika bakwiye kwigira ku makosa yabaye mu bihe byahise barushaho kuyakosora.

Yavuze ko nta gushidikanya abatuye uyu mugabane bafite ibishoboka byose byatuma ibyashyiriweho Afurika bihindurwa.

Kuva mu 2015, intambwe igaragara imaze guterwa mu koroshya urujya n’uruza ku Banyafurika, kuko raporo ya 2017 ku gukuriraho visa abaturage (Africa Visa Openness report 2017), yakozwe ku bufatanye bwa Banki Nyafirika Itsura Amajyambere na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, igaragaza ko ibihugu 21 byo kuri uyu mugabane byazamutse ku mwanya ugereranyije na raporo yo kuva mu 2015.

Iyi raporo igaragaza ko 40% by’iby’ibihugu 20 bya mbere mu gukuriraho visa abaturage biherereye mu karere ka Afurika y’u Burasirazuba, 35% ni ibyo mu Burengerazuba, 20% ni ibyo mu Majypfo naho 5% ni ibyo mu Majyaruguru mu gihe nta gihugu cyo muri Afurika yo hagati kigaragara kuri urwo rutonde.

U Rwanda narwo rwateye iyi ntambwe rukuriraho visa bimwe mu bihugu by’amahanga. Ahereye ku byo u Rwanda rwakoze, Umuyobozi w’ishami rya politiki mu buyobozi bwa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Khabele Matlosa, yavuze ko ubwo bushake bukwiye kugera no mu bindi bihugu kandi ko ahari ubushake nta cyatuma bitagerwaho.

Brig. Gen Joseph Nzabamwita uyobora Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (NISS), yavuze ko kuva aho ibihugu byo mu karere ka Afurika y’u Burasirazuba bworohereje urujya n’uruza rw’abanyagihugu, byatumye ubucuruzi n’ubukungu bwabyo buzamuka.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko ibibazo byugarije Afurika bitakemurwa n'umuntu umwe
Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko ibibazo byugarije Afurika bitakemurwa n'umuntu umwe
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi b'inzego zishinzwe iperereza n'iz'umutekano muri Afurika
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi b'inzego zishinzwe iperereza n'iz'umutekano muri Afurika

Amafoto: @RwandaMFA