00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mushikiwabo yateye utwatsi ubusabe bw’ishyaka riyoboye u Bufaransa kuri Ingabire Victoire

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 22 October 2015 saa 06:24
Yasuwe :

Itangazo ryanyujijwe ku rubuga rw’Ishyaka ry’abasosiyalisite [Parti Socialiste – PS] ryo mu Bufaransa riravuga ko iryo shyaka risaba Leta y’u Rwanda kurekura Ingabire Victoire kuri ubu uri kurangiza igihano yakatiwe n’inkiko cy’imyaka 15.

Muri iri tangazo kandi PS ryasabye u Rwanda guhagarika ibikorwa byo gutegura referandumu igamije kuvugurura Itegeko Nshinga.

Icyo Leta y’u Rwanda itekereza kuri iri tangazo ntabwo cyatinze kumenyekana kuko Minisitiri Mushikiwabo yahise afata iya mbere mu kuryamaganira kure.

Mu kiganiro n’abanyamakuru I Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira, Mushikiwabo yagize ati “Nabonye icyifuzo cy’ishyaka ry’abasosiyalisite kuri internet, sinzi niba ari bo babyanditse, ariko niba ari bo, bakigejeje ku gihugu kitari cyo.”

Yongeraho ati “Byari kuba byiza iyo iryo shyaka ry’abasosiyalisite mu Bufaransa riba ryaritaye ku buzima bw’abantu miliyoni bishwe muri Jenoside.”

Minisitiri Mushikiwabo yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, avuga ko utameze neza kubera ko u Bufaransa butagaragaza ubushake buhagije bwo kuwugorora.

Yanasobanuye ko ingaruka z’uyu mubano hagati y’ibihugu byombi, ushingiye ku myitwarire y’u Bufaransa ku Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .