Mutangana yabigarutseho mu nama ya 12 yahuje Umuryango w’Abashinjacyaha muri Afurika, Africa Prosecutors Association (APA), yaberaga i Cairo mu Misiri.
Muri iyo nama, inzego z’Ubugenzacyaha muri Afurika zemeranyijwe ku buryo bushya bwo gukora iperereza no gushinja ibyaha byambukiranya imipaka.
Muri iyo nama u Rwanda ruhagarariwe n'Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana akaba na Visi Perezida w'uyu Muryango, wasabye abitabiriye ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gukurikirana ibyaha byambuka imbibi.
Abo bayobozi banemeranyije ku masezerano ateganya ubufatanye mu kurwanya no gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka, Cairo Declaration.
Ayo masezerano ateganya ubufatanye mu nzego zose haba mu bijyanye n’amategeko no gukurikirana ibyaha.
Hari aho agira ati “APA ikwiye guharanira kongerera ubumenyi inzego z’ibihugu, uturere, umugabane na mpuzamahanga n’izindi nzego zituma habaho ubufatanye mu gukora iperereza no kugeza imbere y’ubutabera abatera inkunga iterabwoba, abakoresha nabi amafaranga, abanyereza imitungo, ruswa, icuruzwa ry’abantu n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.”
Izi nzego kandi zemeranyije gufatanya mu buryo bw’amategeko no koherezanya abakekwaho ibyaha.




Ibitekerezo 0