00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muvunyi yeguye ku buyobozi bw’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC)

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 May 2015 saa 09:10
Yasuwe :

Fred Muvunyi, wari Umuyobozi w’Urwego rw’Itangazamakuru rwigenzura (Rwanda Media Commission/RMC) yeguye ku mirimo ye ku mpamvu atigeze agaragaza.

Mu mugoroba w’uyu wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2015, ni bwo byatangiye guhwihwiswa ko Fred Muvunyi atakiri umuyobozi wa RMC, ariko ntihatangazwe impamvu nyakuri zatumye yegura.

Abicishije ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Muvunyi yatangaje ko atakiri umuyobozi wa RMC ariko na we yirinda gutangaza impamvu y’ubwegure bwe, ahubwo ashimira abanyamakuru bagenzi be ku cyizere bamugiriye n’ubufatanye bamugaragarije.

Ku rukuta rwe rwa Twitter handitse aya magambo

Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda) akaba na Komiseri muri RMC, yatangarije IGIHE ko ubuyobozi bw’urwo rwego butazi impamvu yeguye, ariko bikaba bibaye nyuma y’umunsi umwe habaye inama yagaragarijwemo imikorere idahwitse ya Fred Muvunyi.

Ingabire yagize ati “Ni byinshi cyane tutumvikanagaho, birimo gukora wenyine, abakomiseri bose binubiraga ko afata ibyemezo wenyine ntanagirwe inama ku bintu byose by’ubuzima bwa RMC.”

Yakomeje agaragaza ko batazi neza impamvu y’ubwegure bwe, ati “…kandi twari twarumvikanye ko ibintu byo kuvugira RMC cyangwa kuyifatira ibyemezo board (Komite nyobozi) itabizi, abiretse, hanyuma nza gutungurwa no kubona ibaruwa ye yo kwegura n’ubwo nta mpamvu avugamo.”

Twifuje kumenya ukuri ku iyegura rya Muvunyi, tumuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa ntitwamubona, mu gihe hari amakuru avuga ko yaba atari ku butaka bw’u Rwanda.

Fred Muvunyi yari Umuyobozi wa RMC akaba n'Umunyamakuru wandika inkuru zicukumbuye

Fred Muvunyi yatorewe kuyobora RMC kuwa 26 Nzeri 2013, icyo gihe akaba yaratangaje ko ashimishijwe cyane no kuba Itangazamakuru ryo mu Rwanda rimaze kugera ku rwego ryemererwa ubwaryo kwisyiriraho urwego rwo kwigenzura, bityo agasanga ruzafasha mu kureba uburyo amahame y’Itangazamakuru yubahirizwa.

Icyo gihe yari yanijeje ko igishya urwo rwego yari atorewe kuyobora rugiye gukora, ari uguharanira ubwisanzure bw’Itangazamakuru, buharaniwe na ba nyirabwo, akaba yaranavugaga ko azaharanira ko nta munyamakuru wongera gufungwa azize umwuga we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages