00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muzasanga gukora igikwiye bigoye ariko ni ho ubutore bwanyu buzagaragarira - Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 10 August 2026 saa 01:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yabwiye urubyiruko rurangije Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, ko hanze aha hari amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro ariko bitazababuza no guhura n’ibibarangaza bityo nk’intore bakwiye guhitamo neza.

Yabivuze ku wa 10 Kanama 2026, mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko urubyiruko rw’uyu munsi rufite amahirwe kuko rwabyirukiye mu gihugu gitanga amahirwe menshi, bitandukanye n’urubyiruko rwa mbere ya 1994.

Ati “Ibyo igihugu cyanyu kibasaba bitandukanye n’ibyo urubyiruko rwabohoye igihugu rwasabwaga. Bo basanze u Rwanda rwarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubutwari bwabo bwagaragariye mu kongera kubaka igihugu bundi bushya, kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, no gushyirwaho umusingi w’iterambere u Rwanda ruriho uyu munsi.”

Yabibukije ko ubu hari byinshi byo kubakiraho hagamijwe kugira u Rwanda igihugu gikomeye kandi giteye imbere.

Ati “Mwe mubyirutse u Rwanda rwarongeye kwiyubaka, rufite amahirwe menshi ndetse n’ejo hazaza hatanga icyizere. Inshingano zanyu rero ni ukurinda ibyagezweho no kubiteza imbere mukageza igihugu ku ntera irenze kure cyane aho kiri uyu munsi.”

Minisitiri Dr. Nsengiyumva yavuze ko urubyiruko rusoje Itorero Indangamirwa rufite amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro ariko hari n’ibishuko ruzahura na byo bityo rukwiye guhitamo neza.

Ati “Hari amahirwe menshi urubyiruko nkamwe mufite yo kubyaza umusaruro, ariko kandi nagira ngo mbibutse ko hari n’ibibarangaza byinshi n’ibishuko byinshi. Kenshi muzasanga gukora igikwiye bisa n’ibigoye ariko aho ni ho indangagaciro n’ubutore bwanyu buzagaragarira.”

Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, kigizwe n’intore 769 zirimo abakorwa 315, n’abahungu 454. Zatorejwe mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, aho batojwe ibintu bitandukanye birimo kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda, indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kurasa n’ibindi bya gisirikare by’ibanze.

Abitabiriye ni abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo Abanyarwanda baba cyangwa biga mu mahanga, abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga yisumbuye, abo muri kaminuza, ndetse n’abitwaye neza ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13.

Uru rubyiruko rwiyongera ku bandi 5.216 bamaze gutozwa mu byiciro birenga 15 byabanje.

Itorero ry'Indangamirwa ryasusurukije abitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya 16
Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, mu karasisi kagaragaza amasomo bahawe
Urubyiruko rugize Itorero ry'Indangamirwa icyiciro cya 16 berekana bimwe mu byo batojwe
Bigishijwe kwirwanaho mu bihe bikomeye
Minisitiri w'intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye urubyiruko kuzarangwa n'ubutore n'igihe bisa n'ibikomeye

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages