00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda guharanira kwibeshaho no kubeshaho amahanga

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 24 June 2024 saa 07:02
Yasuwe :

Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda ko bagomba gukora ibishoboka bakibeshaho aho gutegereza kubeshwaho n’amahanga, ahubwo bagaharanira kuba abagoboka abandi.

Hashize imyaka 30 u Rwanda ruteza imbere ubukungu bushingiye ku kwigira, nyuma y’uko izindi Leta zashingiraga imibereho ku nkunga z’amahanga.

Ubwo Umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi yiyamamarizaga kuri site ya Shyogwe, mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa 24 Kamena 2024, yagaragaje ko FPR- Inkotanyi yubatse umusingi ukwiye gufasha urubyiruko gukomerezaho kubaka igihugu.

Ati “Icyo FPR yakoze, yatunganyije umusingi muzashingiraho mwubaka ibirenze n’ibyo abakurambere banyu bagezeho, mugere ku bindi byinshi imbere. Ukunda igihugu, ukunda FPR n’ukunda demokarasi, ubumwe, n’amajyambere, aba yikunda. Ntimuzategereze kubeshwaho n’ubakunda wundi, ubakunda wundi simuzi njyewe.”

Yagaragaje ko abanyamahanga babera igihugu abafatanyabikorwa ariko ko atari byiza kubategaho amakiriro, abasaba guharanira kwibeshaho no kugira ubushobozi bwo kunganira abandi.

Ati “Abo hanze turafatanya, turumvikana ariko ntimuzategereze uwo hanze ubabeshaho. Muzibesheho ahubwo nibishoboka twakoze neza, abo bo hanze ahubwo natwe tubabesheho, tube abashobora kunganira abandi kubaho kurusha ko batubeshaho.”

Perezida Kagame yaberetse ko amatora azaba ku wa 15 Nyakanga 2024 ari uguhitamo gukomeza inzira Abanyarwanda barimo no kurushaho kwagura intambwe kugira ngo iterambere ryihute.

Ati “Aho dushaka kujya ntabwo turahagera, haracyari kure cyane ariko urugendo turarugerereje. Hari aho tugeze hashimishije, ntabwo bikwiriye gusubira inyuma.”

Magingo aya urubyiruko rugize abarenga 65% ndetse bari mu bahabwa inshingano zitandukanye kugira ngo batange umusanzu mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko guharanira kwitunga no kuzagoboka amahanga
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kubakira ku musingi washyizweho n'abababanjirije bakubaka u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages