00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Mvura Nkuvure" yasanye imitima y’abasaga 3900 nyuma y’Inkiko Gacaca

Yanditswe na

Sharifa K. Uwase

Kuya 24 February 2015 saa 09:54
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutabera yagaragaje ko gahunda ya Mvura nkuvure/ Sosiyoterapi (CBSP: Community Based Socio Therapy Program) yagize uruhare rukomeye mu isanamitima rya benshi nyuma y’ihungabana ryasigaye mu barokotse Jenoside ndetse n’urwikekwe rw’imiryango y’ababuranishijwe n’Inkiko Gacaca.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe mu barokotse babuze imiryango yabo ariko ntibamenya ukuri kw’aho biciwe n’ababishe. Abatari bazi ukuri batunguwe no kumenya abagize uruhare mu bwicanyi imbere y’ubutabera bw’Inkiko Gacaca.

Ku rundi ruhande, hari imiryango y’abakatiwe n’abakiri muri gereza yasigaye mu ipfunwe ryatumaga batabasha gushyikirana n’imiryango yiciwe abayo. Kutiyizera no kutizera abandi, kubura umutuzo ndetse n’ihungabana ni bimwe mu bibazo byasigaye muri rubanda nyuma y’ubutabera.

Mu nama yateraniye i Kigali ku wa Mbere tariki 23 Gashyantare, hagaragajwe ko iyi gahunda yahanganye n’ibabazo byasizwe n’Inkiko Gacaca mu turere umunani tw’igihugu; bivugwa ko imaze gufasha abagera kuri 3974 mu gukira ibi bikomere.

Abagera kuri 542 bahuguwe mu bijyanye no gutega amatwi umuntu ndetse no gusana imitima y’abababaye, muri abo 534 bakaba baratangiye gukora.

Ubusanzwe CBSP ikora mu buryo bw’amatsinda aho bashyira mu matsinda abantu 10 kugeza kuri 15 bahura rimwe mu cyumweru nibura amasaha atatu, bakaganira bakabwirana ibibazo buri umwe afite kimuremereye ndetse bakanafashanya kubikemura.

Zimwe mu nzego iyi gahunda ikorana na zo ni abarokotse Jenoside, abahoze ari abagororwa, abagifunzwe n’imiryango yabo, incike n’abapfakazi ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Umuhuzabikorwa w’Abunzi ku rwego rw’igihugu akaba yari anahagarariye Minisiteri y’Ubutabera, Balinda Anastase, yagaragaje ibikorwa CBSP yagezeho harimo “kugabanya ubukana bw’ingengabitekerezo ya Jenoside, guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, guhashya ibibazo by’ihungabana, kugabanya amakimbirane yo mu ngo ashingiye kuri Jenoside ndetse inafasha urubyiruko kunva uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Balinda kandi yasabye kandi yasabye ko iyi gahunda yakwagura ibikorwa byayo ikagera mu turere twose, igashimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ambasederi w’u Buholandi, Cuelenaere Leoni, yavuze ko batewe ishema no gutera inkunga iyi gahunda ya sosiyoterapi kuko ari uburyo bwo gufasha abababaye gutura imitwaro bafite ku mitima.

Yanashimangiye ko kubabarira ari ubutwari bujyana no kwiyubaka, asubira mu magambo y’Umuhinde Mahatma Ghandi ati “Abanyantege nke ntibashobora kubabarira. Ukubabarira ni umwihariko w’abanyembaraga.”

Urukiko Gacaca ni uburyo gakondo bwakoreshejwe kuva mu mwaka 1996 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza muri kamena 2012 rugamije kwereka ukuri ku mahano yabereye mu gihugu, guca umuco wo kudahana ndetse bwari n’uburyo bwo gukomeza ubumwe n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda wari umaze gushegeshwa n’ibibazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages