Mvuyekure yatawe muri yombi we n'abandi bantu bane barimo Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Fidèle Byiringiro; Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Bizimana Jean Baptiste; rwiyemezamirimo witwa Nsengiyumva Faustin na Mutabaruka Dieudonne.
Aba bose bafashwe ku wa Kabiri w'iki cyumweru, tariki 7 Werurwe 2017. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko aba bayobozi bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha binyuranye bakoze mu bihe bitandukanye ubwo bari bakiri abayobozi.
Ati “Ni byo koko barafunzwe, ishami ryacu rishinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu rirabakurikirana uko ari abantu batanu, biracyakurikiranwa hari ibyo tubakekaho birimo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu isihyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.”
Nkusi avuga ko ibyaha aba bose bakurikiranyweho babikoze mu bihe binyuranye hagati ya 2013 na 2014.
Yavuze ko ubugenzacyaha bugisesengura ibyo bakurikiranyweho, bityo ngo ibizava mu iperereza ni byo bizashingirwaho mu gukurikirana aba bantu.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko aba bayobozi baba bazize amakosa ahanini ashingiye ku kuba barishyuye rwiyemezamirimo wubakaga umuhanda w’amabuye unyura hafi y’aho akarere gakorera kandi atararangiza imirimo.
Muri Nyakanga, umwaka ushize Mvuyekure yari yatawe muri yombi kimwe na Phocas Mukunzi wari umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe imiyoborere mu karere ka Gicumbi, bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa miliyoni zisaga 33 z’amanyarwanda bakoresheje impapuro mpimbano, ibyaha bari barakoze mu 2010 ubwo Mvuyekure yari akiyobora Umurenge wa Rubaya.




Ibitekerezo 0