00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Mwana wanjye uri Umututsi”, igitabo gishya cya Aimable Kubana

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 January 2015 saa 09:42
Yasuwe :

Aimable Kubana, Umwanditsi w’Umunyarwanda ukiri muto utuye mu gihugu cy’u Bufaransa, yanditse igitabo yise “Tu es Tutsi Mon Fils” mu Kinyarwanda bisobanuye “ Muhungu wanjye uri Umututsi.”
Muri iki gitabo giteganyijwe gushyirwa ku isoko ku wa 10 Mutarma 2015, Umwanditsi Kubana Aimable agaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akibutsa cyane cyane ibihe by’ivangura byayibanjirije.
Aimable Kubana avuga ku byo yabonye n’ibyamubayeho mu buzima bwe bwite, agatanga urugero rw’ukuntu (…)

Aimable Kubana, Umwanditsi w’Umunyarwanda ukiri muto utuye mu gihugu cy’u Bufaransa, yanditse igitabo yise “Tu es Tutsi Mon Fils” mu Kinyarwanda bisobanuye “ Muhungu wanjye uri Umututsi.”

Muri iki gitabo giteganyijwe gushyirwa ku isoko ku wa 10 Mutarma 2015, Umwanditsi Kubana Aimable agaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akibutsa cyane cyane ibihe by’ivangura byayibanjirije.

Aimable Kubana, umwanditsi w'Iki gitabo

Aimable Kubana avuga ku byo yabonye n’ibyamubayeho mu buzima bwe bwite, agatanga urugero rw’ukuntu mu gihe atari ari azi ubwoko bwe (Ubwo yari afite imyaka icyenda), ari bwo bwa mbere yamenye ko hariho ivanguramoko mu nzego zose, no mu bana bato rugeretse.

Ubwo yari ku ishuri mu mwaka w’1985, umwalimukazi wabigishaga yasabye abana b’Abahutu guhaguruka bakajya imbere hadasigaye n’umwe, hahaguruka igihiriri cy’abana, abandi basigara bicaye. Mwalimu yongeye gusaba abana b’Abatutsi nabo guhaguruka bakajya inyuma, nibwo ngo abari basigaye mu ishuri bose bahagurutse bakajya guhagarara inyuma, agasigara wenyine yicaye, kuko atari azi ko hari aho abarizwa mu byiciro bibiri byari byahamagawe mbere.

Umwalimukazi yamubajije byihuse niba ari Umutwa, Kubana aramuhakanira, yongera kumubaza ati: “Niba utari Umuhutu ntube Umututsi ntube n’Umutwa uri iki”. Kubana yasubije ko ari Umukiristo, kuko atari azi gutandukanya amadini n’ubwoko.

Mwalimu yamutegetse gutaha afite mu mutwe icyo kibazo, ngo akibaze se, agaruke mu gitondo yabonye igisubizo. Ubwo Kubana yatekererezaga ababyeyi be uko byamugendekeye ku ishuri, ise yashushe nk’uwijimye mu maso ku bwa byinshi yari yibutse, niko kumusubizanya ikiniga ati: “Muhungu wanjye, uri Umututsi.”

Ubwo yasubiraga ku ishuri bucyeye, yavugiye ubwoko bwe imbere mu ruhame rw’abandi banyeshuri bose, ngo nabo bamenye uwo ari we. Mu gitabo cye “Tu es Tutsi Mon Fils”, Aimable Kubana avuga ko umwalimu iyo abishaka atari kuyoberwa ubwoko bwe, kuko hari amafishi y’abanyeshuri yabaga ariho amakuru yabo yose, kandi buri fishi ikimukana n’umunyeshuri.

Kubana ati: “Ibi byakorwaga kugira ngo buri mwana amenye neza ubwoko bwa mugenzi we, bamenye hakiri kare ko hari ikibatandukanya kandi batazigera na rimwe baba bamwe.”

Aimable Kubana yongera kwibutsa ko rimwe yamanitse urutoki mu bandi bana b’Abahutu agaragaza ko nawe ari we, bavugira hejuru icyarimwe ngo arabeshya, mwarimu asohotse kujya kubigenzura Aimable aramukurikira amubwira ko yatinye kubivugira mu ruhame ko ariko we ari Umututsi.

Mu buhamya bwe yibutsa ko ahagana mu mwaka w’1990 ubwo intambara ya FPR yatangiraga, aho yigaga abarimu n’abayobozi b’ishuri batahwemaga guhora bibutsa abanyeshuri bose ko igihugu cyatewe n’umwanzi wacyo witwa Umututsi.

Kubana ati: “Abayobozi b’ishuri n’abarimu bahoraga bavuga ngo twikize umwanzi w’igihugu, izo nzoka z’Abatutsi, inyenzi, …”

Aimable Kubana yandika agaragaza ko yibuka neza amagambo yavugiwe kuri Stade Regionale y’I Nyamirambo akangurira abantu urwango, aho Bucyana Umuyobozi w’Impuzamugambi za CDR yagize ati: “Abatutsi bagira utuzuru tunzugunyu, n’ubundi bazabura umwuka bananirwe guhumeka bapfe, ariko ibyo ntituzabutegereza duhaguruke tubarwanye n’imbaraga zacu zose, n’intwaro zacu zose …”

Igitabo cya Aimable Kubana gikomeza kivuga ibyabaye mu gihe cya Jenoside umunsi ku wundi mu byo yabonye, aho abarimu bamwigishije batemaguwe, bamwe bakicirwa imiryango, uburyo abantu baburagijwe n’ibindi.

Aimable Kubana akomeza atanga amazina y’abantu n’ay’ahantu, akongeraho n’amatariki kugira ngo asobanure neza ibyabaye.

Hari aho umwanditsi agaragaza ko hari n’abapfuye bazize Jenoside kandi ari Abahutu nka Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agata wishwe mu ikubitiro, …, Mu gitabo cye kandi, hari aho Aimable avuga ku bibazo y’abana bavutse ku miryango idahuje ubwoko, hari aho avuga ibibazo by’abana babyawe n’abacitse ku icumu rya Jenoside ariko ba se ari abayikoze (ingero z’abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu).

Mu gitabo cye kandi Kubana avuga ku bahishe n’abarokoye abahigwaga kandi nyamara barashoboraga kubica, ariko bagashyira umutima wa kimuntu imbere. Kubana atanga urugero rw’Umuhutu Padiri Hakizimana Célestin wafashije Abatutsi basaga igihumbi kurokokera muri Saint-Paul. Ibi byose akabiheraho avuga ko amoko atagomba gushyirwa imbere ahubwo Abahutu n’Abatutsi bagomba kumvikana bakabana.

Si ubwa mbere Aimable Kubana yanditse kuri Jenoside, kuko na mbere akiba mu Rwanda yigeze kwandika ku buryo we n’abo bari kumwe barokokeye muri Saint Paul.

Ikindi gitabo Aimable Kubana yanditse kuri Jenoside, cyasohotse mu mwaka w'2010.

Ubutumwa bwa Kubana Aimable si ukwimakaza ivanguramoko, ahubwo ni ukuriheza ngo bose babe umwe

Avuga ku gitabo cye gishya « Mwana wanjye uri Umututsi », mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri telephone ari i Nantes mu Bufaransa, Aimable Kubana yavuze ko nubwo igitabo cye kigaragaza ahanini akaga Abanyarwanda bahuye nako kubera ivanguramoko babayemo igihe kirekire, icyo yari agamije yandika iki gitabo si ukugarura iby’amoko ngo bikuririzwe bitere abantu kwishishanya, ahubwo icyo agendereye ni ugufasha Abanyarwanda kwiyubakira igihugu kitagira ivangura, bakumva ko bose ari kimwe.

Aimable ashimagira ko izingiro ry’igitabo cye ari ubutumwa yanditse ku rupapuro rwa 65 aho agira ati : « Tutsi et Hutu, tous, nous partagerons toujours notre petit pays le Rwanda. Haine et vengeance ne serviront à rien. » Bisobanuye « Abatutsi n’Abahutu, twese dusangiye igihugu cyacu gito u Rwanda. Inzangano no kwihorera ntaho bizatugeza ».

Inzozi za Kubana Aimable ni u Rwanda ruzagera ku bwiyunge buhamye hagati y’Abahutu n’Abatutsi (Le pays qui aura réussi la vraie réconciliation entre Hutus et Tutsis).

Igitabo gishya cya AIMABLE Kubana « Tu es Tutsi Mon Fils » cyasohowe na Editions Amalthée, kiragera ku isoko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Mutaram 2015, kikaba kirimo byinshi birenze kuri uyu musogongero, dore ko igitabo cyose gifite impapuro 75 z’ubuhamya.

Aimable Kubana ni Umunyarwanda wacitse ku icumu rya Jenoside, wavukiye i Kigali mu mwaka w’1976. Ni umwanditsi w’Iibitabo n’amakinamico, akaba umuririmbyi n’umusesenguzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages