00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa Ntare School yavuze kuri AI, abanyeshuri bakirwa no kuri Perezida Kagame

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 8 August 2025 saa 07:49
Yasuwe :

Umuyobozi wa Ntare Louisenlund School, Damien Vassallo, yagaragaje uburyo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikwiriye kwisungwa mu mashuri, ashimira na Perezida Kagame wagize uruhare rukomeye kugira ngo iri shuri ritangire gutanga uburezi mu Rwanda.

Yabigarutseho mu kiganiro Long Form, aho yavuze ko imyigishirize bari guteza imbere ari igezweho, itari imwe umwana abazwa ibi bizamini bisanzwe aho agenda akicara wenyine agenzurwa, ubundi utsinze neza akaba ari we witwa umuhanga, ahubwo bo baha abana amahirwe bakagaragaza ibyo bashoboye.

Ntare Louisenlund School yo mu Karere ka Bugesera. Ni ishuri ryakomotse ku bagize umuryango NSOBA (Ntare School Old Boys) bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.

Ni ishuri rigezweho, iyo urigezemo ushobora kwikanga ko uri muri kaminuza. Kugira ngo ubyumve neza uhiga yiyishyuriye yishyura byibuze miliyoni 23 Frw ku mwaka.

Damien Vassallo yavuze ko guha amahirwe abanyeshuri bakagaragaza ibyo bashoboye ari bwo burezi bugezweho, aho kubashyiraho igitutu, hamwe bumva ko nibadatsinda ikizamini ubuzima buba burangiye.

Ati “Abanyeshuri benshi cyane cyane abava mu miryango bivugwa ko ikomeye bahura n’iki kibazo. Akumva ko niba adakoze neza ubuzima bwe buzaba burangiye. Ntekereza ko ibyo bihabanye cyane.”

Yavuze ko bene ibyo bizamini bisa nk’aho bishyira igitutu ku banyeshuri binashobora kwangiza ubuzima bwabo bwo mu mutwe kuko baba batarateguriwe guhangana n’ibibazo biri ku Isi.

Damien Vassallo uyobora Ntare Louisenlund School yagaragaje ibihanga bikiri mu burezi bw'u Rwanda

Yavuze ko nihakomeza gitangwa ibizamini biri muri ubu buryo nta musaruro bizatanga kuko umwana nava mu ishuri azabyibagirwa, bise nko kuruhira ubusa.

Icyakora umwana nahabwa umwanya akagaragaza ubumenyi afite, bidashingiye kuri kwa guhora yumva ashaka amanota runaka, bizatuma agera ku rundi rwego, atere imbere mu buryo burambye.

Ati “Ntekereza ko dukwiriye guha umwana amahirwe tukarekana n’uwo muco w’ibizamini, gutanga ibizamini ni byiza ariko bikwiriye gushingira ku bushobozi bw’umunyeshuri.”

Vassallo yakomeje ati “Mureke bagaragaze ibyo bazi muri siyansi n’ubugeni, bagire uruhare mu biganiro mpaka, bategure imishinga hanyuma bibe ari byo twibandaho dutanga amasomo.”

Yagaragaje ko icyatumye bamwe baba abayobozi bakomeye ndetse abandi bakaba ari abarimu uyu munsi, ari amanota bakuye muri ibyo bizamini, ariko avuga ko gutekereza ko ari bwo buryo bwiza bwo kwigishirizamo gusa ari amakosa.

Ntare Louisenlund School ni rimwe mu mashuri yibanda kuri porogaramu zateguwe na International Baccalaureate Organization (IB).

IB ni umuryango mpuzamahanga ufite icyicaro i Genève mu Busuwisi, wubatse izina rikomeye mu gutegura porogaramu z’uburezi zigezweho ku banyeshuri bari hagati y’imyaka itatu na 19.

IB itegura imfashanyigisho zidasanzwe zigahabwa ibigo bizikenera, ariko zikaba imfashanyigisho zubaka umunyeshuri ushoboye, ha handi bamwe bavuga ko iba igoye ku buryo umwana ujegejega adapfa kuzisukira, icyakora ikibanda ku bushobozi bwe.

Ni imfashanyigisho zimaze kuba ikimenywabose mu Isi, aho ibigo nka Singapore International Community School, Zurich International School n’ibindi byayimenye mbere.

Nk’inzobere mu bijyanye na porogaramu y’imyigishirize ya IB, Vassallo yavuze ko ari byiza guha abana amahirwe yo kwigaragaza mu bijyanye n’ibyo bashoboye mu byiciro byo hasi, noneho nyuma bageze mu byiciro byo hejuru, amanota yabo agashingira kuri bya bizamini bisanzwe hafi ku kigero cya 70%.

Yagaragaje ko bibaye byiza u Rwanda na rwo rwafata ubu buryo bw’imyigishirize bwa IB cyane cyane ku masomo amwe n’amwe nk’Imibare n’Ubugenge kuko itanga umusaruro.

Ati “Ni imyigishirize myiza, ishingira ku bushobozi bw’umunyeshuri. Uretse mu Rwanda, nakangurira ba minisitiri b’uburezi ku Isi bashaka kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri kureba kuri IB. Ndetse na yo yiteguye gukorana n’ibihugu bitandukanye.”

Yashimiye abize muri Ntare School yo muri Uganda, agaragaza ko bakoze ibikomeye kugira ngo na n’ubu abana babe bari guhabwa ubumenyi bugezweho.

Ati “Naganiriye n’abayizemo. Ntare School yigishije indangagaciro zitandukanye, ubunyangamugayo, kubaha, gukora cyane ndetse n’ubumenyi bujyanye no kuyobora. Uwayishinze yizeraga ko abana bakwiriye kwigira ku biriho, nko kuba hamwe mu nzu babagamo (dortoire), gukina imikino itandukanye, kugira ibiganiro mpaka ndetse no gukora indi mirimo itandukanye irenze ku kwiga mu ishuri. Ibyo ni na byo byagize abo banyeshuri abo baribo.”

Ishuri ryisumbuye rya Ntare School ryo muri Uganda ryizemo abarimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.

Vassallo yavuze ko nubwo atarahura na Perezida Kagame ariko yizeye ko rimwe bazahura ndetse ko azi neza ko Umukuru w’Igihugu aba ari kureba imirimo Ntare Louisenlund School iri gukora.

Ati “Ndabizi ko aba abibona, nzi neza ko yishimye. Yabonye uko ibintu byatangiye ndetse n’uburyo riri gukura cyane cyane ku bana bari gutera imbere. Nzi ko yishimye. Nyuma y’umwaka umwe gusa impinduka ziragaragara. Abana bamaze kuba abantu bakomeye ndetse b’umwihariko.”

Abajijwe niba AI idashobora guhindura ibintu ndetse ikaba yahanaguraho uburezi, Vassallo yavuze ko bitashoboka ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano bukuraho uburezi burundu.

Ati “Ntabwo ntekereza ko n’abantu bazabura imirimo yo kwigisha. Nshyigikira imyigire ihuza ikoranabuhanga no kwigisha mwarimu ahuye n’abanyeshuri. Nizera ko amashuri ari ingenzi cyane kuko atuma abanyeshuri basabana n’abarezi, bikaba n’ikintu cy’ingenzi cyane.”

Yavuze ko abantu badakwiriye kubona AI nk’ikintu kibi kuko abantu biga hanyuma ikabafasha kunoza ibyo biga n’ibyo bigisha, agaragaza ko na we imufasha gutegura imishinga itandukanye.

Damien Vassallo uyobora Ntare Louisenlund School yavuze ko abarimu bakwiriye kuba inshuti z'akadasohoka z'abanyeshuri

Umunyeshuri Vassallo yifuza kwakira

Vassallo yasabye ababyeyi kwigisha abana babo ibintu byinshi bitandukanye, bitari bya bindi byo kumvisha umwana w’umuhungu ko azakina umupira w’amaguru gusa ahubwo ashobora no kujya mu bindi.

Ati “Fasha umwana mu matsiko ye avukana. Mufashe kumenya ibintu byinshi. Bizatuma abona amahitamo menshi ajye mu buvuzi, mu bijyanye n’amategeko n’ibindi. Abo ni bo bana numva nakwakira ku ishuri ni n’abo babyeyi numva twakorana.”

Abajijwe niba Ntare Louisenlund School idaheza bijyanye n’ibiciro byayo biri hejuru, yavuze ko atari uko kuko 90% by’abanyeshuri bigishwa bigira kuri buruse ya Leta, itangwa hashingiwe ku bushobozi bw’umwana

Ati “Bimwe mu byo twiyemeje ni ukugaragaza impano, mu bijyanye na siyansi, ikoranabunga, Engineering n’imibare (STEM) no mu bindi. Gushaka abana bafite ubushobozi mu by’ubwenge bafite n’ubumenyi mu ishuri bashobora kugaragaza n’ubundi bumenyi.”

Yavuze ko bafata abanyeshuri hashingiwe ku manota bagize mu bizamini, ariko bagahura na bo umwe ku wundi kugira harebwe n’ubundi bushobozi bafite butari ubwo ku ndangamanota.

Ati “Ubu burezi turi gutanga ntabwo ari ubwa buri wese, ariko nta n’ubwo buhabwa n’abifite kurusha abandi mu gihugu gusa. Dufite abana bakomoka mu miryango ikennye mu buryo bw’amikoro.”

“Nkunda kubona ababyeyi batwoherereza amabaruwa meza bandikiye abana babo, ndetse bagashyiraho umukono. Mba nshaka kubona ibaruwa yanditswe n’umwana kabone nubwo byaba byanditswe nabi."

Damien Vassallo uyobora Ntare Louisenlund School (ibumoso) ari kumwe na Sanny Ntayombya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages