Yabivuze ku wa 27 Ukwakira 2018 ubwo yitabiraga umuganda ngarukakwezi n’abatuye mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye ahatewe ibiti hagamijwe gukumira isuri.
Yabasabye ko bahuza imbaraga mu kwiteza imbere kandi bakirinda kurangara.
Ati “Mujye mwirinda ikintu bita kurangara kuko wirangaraho ugasigara inyuma ndetse n’umuvuduko mu iterambere nawo ugasigara.”
CG Gasana yavuze ko kubayobora no gufatanya mu iterambere atari bishya kuri we kuko n’ubusanzwe urwego rwa Polisi yayoboraga rugira aho ruhurira nabyo.
Ati “Ntabwo biza kuba bishya kuri njye kuko ubusanzwe nakoraga muri Polisi kandi Polisi akenshi tuba dukumira ibyaha kugira ngo iterambere ryihute ubwo rero inkunga yanyu ndayikeneye, twese dufatanye kugira ngo Intara yacu yihute mu iterambere.”
Nyuma yo kumva inama yabagiriye, abaturage bo mu Murenge wa Rusatira bamwijeje ko bazafatanya bifuza ko bakwegerezwa ibikorwa remezo by’ibanze bibibafashamo.
Mukamana Claudette ati “Dufite ikibazo cyo kutagira amashanyarazi, dutuye hagati kuko hakurya no hakuno yacu bafite umuriro ariko twe turategereza tugaheba. Ntabwo dushobora kwiteza imbere nta mashanyarazi dufite.”
Mu bindi abaturage basabye ni ukubagezaho amazi meza kuko hari abakivoma ibiziba mu kabande.
Abatuye mu Murenge wa Rusatira nibo ba mbere basuwe na Guverineri CG Gasana kuva yatangira kuyobora Intara y’Amajyepfo ku wa 25 Ukwakira 2018.
Ayiyoboye mu gihe yari imaze imyaka igera kuri ibiri yarasubiye inyuma mu mihigo no muri zimwe muri gahunda ziteza imbere abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO