00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mwubatse igihugu gishya cyiza gikwiye kubatera ishema - Ambasaderi Mona

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 16 February 2015 saa 03:19
Yasuwe :

Mona Omar wigeze kuba Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda asanga abanyarwanda bakwiye guterwa ishema n’igihugu cya bo nyuma y’intambwe cyateye mu bijyanye no kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba gukomera kuri ibyo byiza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mona yavuze ko mu gihe yabaga mu Rwanda, hari ibyo rwagezeho ashima cyane, ndetse nyuma yo kusa ikivi cyo guhagararira Misiri mu Rwanda, yahagarutse mu mwaka wa 2010 asanga rwarateye imbere kurushaho.

Icyo gihe ngo yabashije kugera mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice bitandukanye maze atungurwa n’ibyagezweho mu rwego rwo kwiyubaka, ikoranabuhanga, umutekano n’ibindi.

Yagize ati “Nagezeyo, mbona mwakoze ibitangaza. Imihanda myiza, inyubako ndende, za hoteli, abaturage bakoze byinshi ku gihugu cyabo , ni ibyo kwishimirwa cyane.”

Abayobozi ba Misiri baganira n'abanyamakuru barimo abaturutse mu Rwanda

Yakomeje asaba Abanyarwanda guterwa ishema n’ibyo bagezeho bagakomeza kubyongera, ati “Mwubatse igihugu gishya cyiza gikwiye kubatera ishema, buri cyose nasanze cyarahindutse.”

Ambasaderi Mona Omar ni umwe mu bagize inama nkuru ya Misiri ishinzwe ububanyi n’amahanga(Egyptian Council of Foreign Affairs), akaba ari umunyamabanga mukuru w’inama y’ikirenga y’abagore muri uru rwego.

Mona yahagarariye igihugu cye mu Rwanda mu myaka ya 1996-2000, aho igihugu cye cyahaga ubufasha bumwe na bumwe u Rwanda.

Madame Mona aganira n'Abanyamakuru

Ku Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2015, Ambasaderi Mona Omar, yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru batandukanye, hamwe n’abakora imirimo ifitanye isano n’umwuga w’itangazamakuru 28 bari mu rugendo rwo kureba uko Misiri yateye intambwe mu kwiyubaka nyuma y’ibibazo byayibayemo.

Aba banyamakuru barerekwa ibice bitandukanye by’iki gihugu banasura n’inzego zitandukanye zacyo, kuko nyuma yo gusura uru banasuye Ibiro bya Misiri bishinzwe ubufatanye n’amajyambere (The Egyptian Agency for Partnership for Development-EAPD). Banabonanye kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Misiri, Sameh Shoukry.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri (uwa kabiri uhereye iburyo)

Biteganyijwe ko uyu munsi tariki ya 16 Gashyantare 2015, bahura na Perezida mushya watowe n’abaturage, Abdel Fattah AL-Sisi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages