00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

N’abafungiwe Jenoside bagezweho n’imbuto za Ndi Umunyarwanda

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 8 October 2015 saa 06:21
Yasuwe :

Mu gihe cy’amezi umunani hakorwa ubukangurambaga bwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu magereza yo mu gihugu, abafungiwe ibyaha bisanzwe n’abakoze Jenoside bagaraje ko imbuto za Ndi Umunyarwanda zabagezeho, ndetse bizabafasha mu buzima bwo hanze.

Ubwo hasozwaga ubukangurambaga kuri gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ muri gereza ya Gasabo kuri uyu wa 8 ukwakira, bamwe mu bagororwa bavuze ko bigishijwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kandi biteguye kuzabana n’abandi neza, igihe bazaba barangije ibihano byabo.

Usibye ubuhamya bw’abafungiye ibyaha bisanzwe, Kalisa Pierre Celestin uri kurangiza igihano cy’imyaka 30 kubera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko mbere yo kwigishwa muri gahunda ya “ndi umunyarwanda” yari yaratsimbaraye ku moko, ariko ngo ubu yarahindutse.

Yagize ati”mbere niyumvaga mu bwoko bwanjye nsa n’uwinangiye, ariko uko nagendaga mpugurwa nagiye mbohoka.”

Ubuyobozi bw’urwego rw’imfungwa n’abagororwa, RCS bwavuze ko iyi gahunda igiye gufasha abagororwa kubana neza hagati yabo hamwe n’abo bazasanga hanze.

Umuyobozi wungirije w’urwgo rw’imfungwa n’abagororwa, Mary GAHONZIRE avuga ko uru rwego rwahisemo kugorora imfungwa n’abagororwa aho kubahana, ngo bazabane neza na bagenzi babo bazasanga hanze.

GAHONZIRE yagize ati “U Rwanda rwafashe umurongo wo kugorora kuruta guhana, kugira ngo abanyarwanda bisanze barakoze ibyaha bagororwe, Bazasubire muri sosiyete babana n’abandi mu mahoro.”

Ubu bukangurambaga kuri ghunda ya ndi umunyarwanda bumaze amezi 8 butangiye muri gereza ya Gasabo, ngo bakazakomeza kwigisha abagororwa bose bazahagororerwa.

Mu bagororwa 5199 bari muri gereza ya Gasabo, 3072 bagezweho n’ubu ukangurambaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages