Intandaro y’aya makosa yabaye ubwo Akarere ka Rulindo, Stella Matutina ibarizwamo, kohererezaga Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) umubare w’imyanya y’umwaka wa mbere iri mu bigo by’amashuri gafite, kagatanga ko ‘Stella Matutina ifite 180 kandi ari 80’.
Umuyobozi wa Stella Matutina, Soeur Kankindi Christine, yavuze ko yasanze yarahawe kwakira abana 195 afite imyanya 80 ariko REB ivuga ko ‘mu kugenera abana ibigo barenzaho bake kuko gutangira bigera, bamwe ntibajyeyo’.
Ubuyobozi bwa REB bwemeye ko ari amakosa yakozwe n’Akarere ka Rulindo ndetse Umuyobozi wako, Kayiranga Emmanuel, abisabira imbabazi, yemeza ko n’umukozi wabikoze ‘azafatirwa ibihano byo mu rwego rw’akazi kuko ibi ari uburangare bukabije’.
REB n’Akarere ka Rulindo banzuye gutumiza ababyeyi b’aba bana bagashakira umuti hamwe kuri iki cyumweru. Ababyeyi bongeye kwisegurwaho ariko bagaragaza akangononwa bitewe n’uko barangije kwitegura kujyana abanyeshuri muri Stella Matutina.
Umwanzuro wafashwe bigoranye nyuma y’impaka ndende n’uwo gutomborera abana ibigo birimo Stella Matutina yagombaga guhabwa abana 80 ifitiye ubushobozi, abandi 115 basaranganywa mu bigo 20 byo hirya no hino mu gihugu by’Abihayimana bisanzwe bicumbikira abanyeshuri.
Iyi tombola yabereye muri Lemigo Hotel kuri iki Cyumweru. Ababyeyi bagaragaje kutishimira amakosa yabayeho n’ibibazo batewe na yo birimo inkeke z’uko basize abana biteguye kujya kwiga Stella Matutina, abandi bishyuye amafaranga y’ishuri, abaguze ibikoresho n’ibindi.
Uwitwa Kirabo Kayoshe Idah ufite abana babiri bari boherejwe kuri Stella Matutina, yavuze ko abana bari biteguye kujya kwiga ku buryo kubabwira ko byahindutse bibahungabanya.
Ati “Twagize imbogamizi ku buryo twumva byadukoze ahantu, ku munota wa nyuma tukaba aribwo tumenya ko bagiye kongera gutoranya abana aho bagomba kujya.”
REB yavuze ko kohereza abana muri Stella Matutina yari yashingiye ku bafite amanota hagati ya 7-10 ariko banahasabye.
Kirabo ati “Bagiye gutoranya abana kugira ngo bajye muri icyo kigo bakurikije amanota, uyu munsi ukaba ushaka kwirengagiza ko agenderwaho ukumva wagendera ku bindi nka tombola. Tombola nta gaciro, ni tombola nyine harimo ikibazo.”
Uyu mubyeyi yavuze ko yari yaramaze kwishyura amafaranga y’ishuri no kugura ibikoresho by’asaga ibihumbi 900Frw. Ati “Ikindi n’ibigo ntabwo ibikoresho ari bimwe ngo tuvuge ngo uraza kubitwara ahandi. Ni ikibazo.”
Uwitwa Kaberuka Claude wamaze no kwishyura amafaranga yavuze ko amakosa yabaye kandi yasabiwe imbabazi ariko icyihutirwaga kwari ugushaka umuti w’ikibazo gihari kandi wabonetse.
Undi utatangaje amazina ye yavuze ko ‘ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwakoze amakosa bukwiye kwishyura ababyeyi bafite abana batahawe kwiga Stella Matutina baramaze kubyitegura’.
Ati “Ndagira ngo ngaragaze ibihombo ase n’aho abibara. Njyewe naturutse kure cyane ku buryo nari niteguye kugera ku ishuri, ndarayo n’umwana bigeze saa kumi n’imwe mbona ubutumwa bugufi. Nkavuga nti rero Meya abare ibyo bihombo byose.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Jabo Paul, yavuze ko ababyeyi badakwiye kwinubira ko abana babo badahawe kujya kwiga muri Stella Matutina, ko amashuri yose harimo n’ayo bahisemo yigisha neza kimwe.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irenée, yabasabye kwihanganira umwanya n’ingaruka byabateje, abibutsa ko iyo ‘ikibazo cyabaye gishakirwa umuti’, ko binatanze isomo ry’uko bazajya basuzuma amakuru bahawe neza’.
Ati “Abishyuye, ni amafaranga yabo nibatabona kiriya kigo, bagomba kuyasubizwa.”
Umwaka w’amashuri wa 2019 ugomba gutangira ku wa 14 Muatarama ndetse ibigo birasoza kwakira abanyeshuri kuri iki Cyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO