00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

N’iyonka ntiyasigaye … i Kigali batangiranye umurindi mu kwamamaza Kagame (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 July 2017 saa 10:45
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali wahinduye isura ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza kw’abakandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu higanje amabara atatu aranga FPR Inkotanyi [umutuku, ubururu n’umweru]n’amafoto y’umukandida Paul Kagame.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Nyakanga 2017, amasangano y’imihanda (Rond Points), ku nyubako, ku modoka, ku byapa byamamaza muri Kigali, ku nkuta n’ahandi henshi haragararagara FPR Inkotanyi.

Perezida Kagame utangirira ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ruhango, mu Mujyi wa Kigali abaturage bazindukiye ku muhanda aza kunyuramo kugira ngo bamugaragarize ko bamushyigikiye.

I Nyabugogo hari abarwanashyaka ba FPR amagana, bakikije umuhanda Perezida Kagame aza kunyuramo yerekeza mu Ruhango. Abakora ubucuruzi n’indi mirimo bakomeje akazi nk’uko bisanzwe gusa ku mihanda hari umudiho n’indirimbo zifite umuriri ukomeye zumvikanisha ko ‘Paul Kagame ashyigikiwe n’abafite imbaraga’.

Komisiyo y’amatora (NEC) yemeje ko abakandida biyamamaza ari batatu Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, Frank Habineza wa Green Party na Philippe Mpayimana, umukandida wigenga ariko ntiwapfa kubona ku byapa byamamaza abandi batari Kagame.

Abakandida bose bemerewe kwiyamamaza bakoresheje amatangazo amanitse n’ibitambaro byanditseho; gutanga amabaruwa n’inyandiko zigenewe abantu benshi ; inama mbwirwaruhame cyangwa ibiganiro; Radiyo, televiziyo, n’itangazamakuru ryandika ; ikoranabuhanga mu itumanaho ;imyambaro yamamaza ; ibiganiro mpaka n’ubundi buryo bwose butanyuranyije n’amategeko.

N’akanyamuneza kenshi, Mazuru Zahara ucururiza mu Mujyi wa Kigali rwagati yagize ati “Tumeze neza kuko abakiriya bari kuza kuduhahira ari benshi ku buryo n’imipira iri kutubana mike. Ubucuruzi buri kugenda mu buryo budasanzwe kuko guhera mu gitondo maze gucuruza amafaranga agera ku bihumbi 500.”

Yasoje avuga ko kuva yatangira gucuruza ibintu bifite ibirango bya FPR Ikotanyi muri Kamena muri uyu mwaka amaze gucuruza ibintu bifite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni eshanu.

Abaturage bose baravuga ko itariki y’amatora itinze ngo bitorere umukandida wabo uko basabye ko Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivugururwa, ari nako bagomba kumwereka ko babimusabaga koko bakimukeneye.

Umuhire Jean wari i Nyabugogo yagize ati "Ni umukandida wacu, tuzabimwereka ko twamusabye ko yakomeza kutuyobora iterambere rigakomeza kwihuta koko tumukeneye. Iya 3 Kanama iratinze."

Rond Point yo mu Mujyi wa Kigali itatse amabara ya FPR Inkotanyi
Ku gasusuruko bari bagishyashyana bazamura amabendera ya FPR Inkotanyi
Imbere y'Umujyi wa Kigali naho amabara ni ya FPR Inkotanyi
Abaturage ku mihanda i Nyabugogo bategereje ko Perezida Kagame ahanyura yerekeza mu Ruhango aho atangirira yiyamamaza
Umujyi wa Kigali ukomeje gutakwa FPR Inkotanyi yatanze umukandida Paul Kagame
Mazuru Zahara ari gusarura amafaranga menshi mu kugurisha imyenda n'ibirango bya FPR Inkotanyi
Abaturage bazindutse bagura imyenda n'ibirango bya FPR Inkotanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .