00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

N’ubwo yabyemererwa n’Amategeko ngo ntiyakuramo inda yatwariye aho yacuruzwaga

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 11 April 2015 saa 07:19
Yasuwe :

Umukobwa w’Imyaka 19 uvuka mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko n’ubwo yabyemererwa n’Amategeko, adateze gukuramo inda yasamiye muri Uganda, aho yajyanywe yizezwa akazi akaza kwisanga ari igicuruzwa.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, uyu mukobwa yetanze ubuhamya bw’uko yatwaye inda itateganyijwe nyuma yo gushukwa n’umugore witwa Kibasumba wari waje gusura umuvandimwe we i Kayonza, amubwira ko ashaka umukozi yajyana muri Uganda akajya amuhemba amafaranga ibihumbi 5 by’u Rwanda.

Ahamya ko kuba yaremeye bakajyana nyuma akisanga ari kumugurisha mu bagabo batandukanye bikamuviramo no gutwara inda atazi uwayimuteye kubera uburyo basimburanaga, yiyemeje kuyibyara kuko umwana atwite ari umuziranenge.

Uyu mukobwa avuga ko n’ubwo bigoye cyane kubyara umwana utazwi se, bitewe n’uko abagabo bamusimburanagaho uko bashaka, we yahisemo kumubyara kuko na we abifitemo uruhare.

Yagize ati “N’ubwo hari igihe byemerwa ko umuntu yayikuramo njye nzamubyara kuko umwana ari umwere nta kosa cyangwa uruhare yagize kugira ngo bigende bitya”.

Uyu mwana wari ukiri umwangavu anasanzwe akora akazi k’ubuhinzi, agaragaza ko mu buzima bwe adashobora kongera gushukishwa akazi ko hanze y’igihugu, ndetse agasaba abakobwa bagenzi be kujya bitondera ababashuka bashaka kubajyana bababeshya imirimo kuko iyo bahageze babahinduka cyangwa bakabagurisha.

Yajyanywe muri Uganda yizezwa akazi yisanga ari igicuruzwa

Yasoje agaragaza ko kuba yarahisemo kubyara inda atwite kandi yari afite n’uburenganzira bwo kuyikuramo ndetse bikaba bizwi ko nta kintu kibabaza nko gutwita inda utazi uwayiguteye yabihisemo bitewe n’uko iri ari isomo yakuyemo adashobora kwibagirwa mu buzima bwe na rimwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages