Ubwo yaganiraga na IGIHE, uyu mukobwa yetanze ubuhamya bw’uko yatwaye inda itateganyijwe nyuma yo gushukwa n’umugore witwa Kibasumba wari waje gusura umuvandimwe we i Kayonza, amubwira ko ashaka umukozi yajyana muri Uganda akajya amuhemba amafaranga ibihumbi 5 by’u Rwanda.
Ahamya ko kuba yaremeye bakajyana nyuma akisanga ari kumugurisha mu bagabo batandukanye bikamuviramo no gutwara inda atazi uwayimuteye kubera uburyo basimburanaga, yiyemeje kuyibyara kuko umwana atwite ari umuziranenge.
Uyu mukobwa avuga ko n’ubwo bigoye cyane kubyara umwana utazwi se, bitewe n’uko abagabo bamusimburanagaho uko bashaka, we yahisemo kumubyara kuko na we abifitemo uruhare.
Yagize ati “N’ubwo hari igihe byemerwa ko umuntu yayikuramo njye nzamubyara kuko umwana ari umwere nta kosa cyangwa uruhare yagize kugira ngo bigende bitya”.
Uyu mwana wari ukiri umwangavu anasanzwe akora akazi k’ubuhinzi, agaragaza ko mu buzima bwe adashobora kongera gushukishwa akazi ko hanze y’igihugu, ndetse agasaba abakobwa bagenzi be kujya bitondera ababashuka bashaka kubajyana bababeshya imirimo kuko iyo bahageze babahinduka cyangwa bakabagurisha.
Yasoje agaragaza ko kuba yarahisemo kubyara inda atwite kandi yari afite n’uburenganzira bwo kuyikuramo ndetse bikaba bizwi ko nta kintu kibabaza nko gutwita inda utazi uwayiguteye yabihisemo bitewe n’uko iri ari isomo yakuyemo adashobora kwibagirwa mu buzima bwe na rimwe.



















TANGA IGITEKEREZO