Ubwo hamurikwaga Imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016, Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko hari ibigo bimwe bya Leta, birimo NAEB, bigenerwa amafaranga buri mwaka ariko ntibitange umusaruro.
Nubwo bavuze ibyo, Umuyobozi mukuru wa NAEB, Amb. Bill Kayonga, yatangarije IGIHE ko ikigo ayobora cyakoze inshingano zacyo uko biteganwa n’itegeko rigishyiraho.
Yagize ati “ Ntabwo NAEB ari ikigo gicuruza, ni ikigo gishinzwe gushyira mu bikorwa Politiki yo kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereza mu mahanga.”
Yakomeje atangaza ko kuva NAEB yatangira gukora mu mwaka wa 2011, yafashije amakoperative y’ abahinzi b’icyayi kongera umusaruro aho bageze toni 14 kuri hegitari bivuye ku 8 kuri hegitari mu mwaka wa 2009, hakaba kandi hamaze kubakwa ahatunganyirizwa ikawa hagera kuri 238 mu gihe hari 10 mu mwaka wa 2005.
Ku birebana na raporo y’umugenzuzi w’imari yagaragaje ko NAEB itabashije kwishyuza abahinzi inyongerera musaruro bahawe, Kayonga yavuze ko batangiye kubishyuza bafanyije n’inzego z’ibanze.
Uretse kongerera agaciro ikawa n’icyayi, NAEB ifasha mu kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga birimo urusenda, impu, inyama, imbuto n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO