00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NAEB yagawe na PAC gutanga amasoko nta piganwa ikoresheje

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 19 October 2014 saa 02:46
Yasuwe :

Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari ya Leta (PAC) yagaye ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (NAEB) kuba cyaratanze isoko ry’ibihumbi 83 by’amadolari (Miliyoni 58 Frw) ryo kugura ingemwe z’imbuto zitandukanye mu kigo gishinzwe ubushakashatsi cya Jomo Kenyata University hatabayeho ipiganwa nk’uko bisabwa n’amategeko.
Iri soko ryari rigamije kugura ingemwe z’imbuto ziribwa zizaterwa hirya no hino ku nkengero z’imirima yaciweho amaterasi (…)

Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari ya Leta (PAC) yagaye ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (NAEB) kuba cyaratanze isoko ry’ibihumbi 83 by’amadolari (Miliyoni 58 Frw) ryo kugura ingemwe z’imbuto zitandukanye mu kigo gishinzwe ubushakashatsi cya Jomo Kenyata University hatabayeho ipiganwa nk’uko bisabwa n’amategeko.

Iri soko ryari rigamije kugura ingemwe z’imbuto ziribwa zizaterwa hirya no hino ku nkengero z’imirima yaciweho amaterasi y’indinganire ngo zitange umusarura kandi sifashe no kurwanya isuri zifata ubutaka.

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta muri raporo ye ya 2012-2013 yagaragaje ko iki kigo gifite amakosa atandukanye y’imicungire y’umutungo ariko itangwa ry’iri soko ryibanzweho cyane ubwo NAEB yajyaga kwisobanura imbere ya PAC.

Mu kwisobanura abayobozi ba NAEB bavuze ko mu gushaka izo mbuto bandikiye ibigo by’ubushakashatsi byo mu karere muri Kenya, Tanzaniya na Uganda basaba ibiciro ariko ibyo bigo ntibyabasubiza bahitamo kugirana amazeserano na Jomo Kenyata University. Ikindi bongeyeho ni uko basanze byaba byiza ko bakorana n‘ikigo cy’ubushakashatsi kugirango bizere ko imbuto bazahabwa zizewe.
Perezida wa PAC, Depite Juvenal Nkusi yabajije abo bayobozi impamvu batashakiye izo mbuto muri ISAR.

Yagize ati “Kuki mutashyizemo na IZAR ko nayo iri mu bigo by’ubushakashatsi bya EAC byibura nayo ngo muyisabe niba yashobora kuzigira”.
Aha NAEB yasubije ko ukurikije intego yari ifite n’umubare mwinshi w’imbuto wari ukeneye ndetse ko hari hanakenewe imbuto zidasanzwe ziboneka mu gihugu bitari gushoboka.

Mu kutanyurwa n’iki gisubizo Depite Nkusi yibajije icyo raboratoire ya IZARI ikoreshwa n’impamvu bayisusugura kandi yarashyizwemo ibikoresho bihambaye.
Yaba Umuyobozi mukuru wa NAEB Bill Kayonga n’abari bamuherekeje basobanuye ko koko IZAR ifite ubushobozi bwo gukora imbuto ariko ngo impamvu byabayeho ari uko imirima yari yaramaze gutunganwa ku buryo kujya kuzikora byari gufata igihe kirekire kandi imirima itegereje.

Icyakora Abagize PAC bakomeje kugaragaza kutanyurwa n’ibisubizo bavuze ko niba ari nayo mpamvu batumva uko igenamigambi ryabo rikorwa mu gihe bashaka imbuto imirima yarateguwe kuko ngo nta muhinzi utegura umurima atarabona imbuto.
Byashyize NAEB yemeye ko uburyo bwakoresheje mu gutanga iri soko atari bwo kandi ko na komite ishinzwe gutanga amasoko itabigizemo uruhare nk’uko bigomba bavuga ko bitazongera.

Uretse iri soko ryateje ibibazo ngo mu masoko agera kuri 70 yari yarateganijwe gutangwa muri iki kigo hatanzwemo 40 gusa andi ntiyatangwa bityo abagize komisiyo yo kugenzura imari ya Leta bibaza impamvu badakurikiza ibyo bateguye.
Kuri aya masoko na none hiyongereyeho andi ane yatanzwe bitari muri gahunda kandi ntiyamenyeshwa ikigo gishinzwe amazoko ya leta RPPA.

Kuri iki kibazo NAEB yasobanuye ko ibyo byatewe n’umukozi wagize uburangare bwo gutanga raporo muri RPPA.

Nyuma y’iki gisubizo PAC yibajije niba uwakoze ayo makosa yarahanwe maze isaba Umuyobozi wa NAEB kujya bakora akazi kabo nk’uko bisabwa kandi n’abakora amakosa bagahanwau ko bikwiye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages