NAEB yashimiye abagize itsinda ryihariye ryo kurwanya Coronavirus ibaha icyayi cy’u Rwanda

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyashimiye itsinda ryihariye ry’abari mu bikorwa byo kurwanya Coronavirus kibaha icyayi cy’u Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Gicurasi 2020, cyahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe icyayi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko NAEB yahisemo gushimira abagize iryo tsinda, ibaha icyayi cy’u Rwanda ku munsi mpuzamahanga wahariwe kukinywa.

Ubutumwa RBC yanyujijje kuri Twitter buvuga ko NAEB yashimye akazi iryo tsinda ryakoze mu kurwanya icyorezo bikarinda Abanyarwanda harimo n’abahinzi.

Ubutumwa bugira buti “Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe icyayi, NAEB yahisemo gushimira itsinda ryihariye ryashyiriweho guhangana na COVID-19, iriha icyayi. Bishimiye akazi kakozwe mu kurwanya icyo cyorezo no kurinda abahinzi kwandura.”

Mu kwakira iyo mpano, Umuyobozi wa RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko bakora amasaha 24 mu kurwanya COVID-19.

Yakomeje ati “Turishimye cyane, kudushimira ni ikintu gikomeye.”

Itsinda rikurikirana ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’indwara ya COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus rigizwe n’abantu 400. Rifite inshingano zirimo gushakisha uwo ariwe wese wagize aho ahurira n’umuntu wanduye Coronavirus no kubakurikirana.

Kuva mu myaka 5000 ishize icyayi nicyo kinyobwa cyane nyuma y’amazi. Kugeza ubu icyayi cy’u Rwanda cyabaye ubukombe mu ruhando mpuzamahanga. Umusaruro wacyo nawo ukomeje kongerwa aho ubu gihingwa kuri hegitari 23276.

Umusaruro wacyo wavuye kuri toni 15483 mu 2003 ugera kuri toni 30444 mu 2019, intego ni ukugera kuri toni 65000 mu 2024.

Pakistan nicyo gihugu cyoherezwamo icyayi cyinshi cy’u Rwanda kingana na 49%, hakurikiraho u Bwongereza bugura 15%, Kazakstan 7% na Sudani 5%.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19 icyayi cy’u Rwanda cyagurishijwe mu bihugu 42 birimo n’ibishya by’u Bufaransa, Afurika y’Epfo na Singapore.

Cyinjirije u Rwanda miliyoni 27 z’amadolari ya Amerika mu 2003 naho mu 2019 agera kuri miliyoni 88 z’amadolari ya Amerika. Intego ni ukugera kuri miliyoni 102 z’amadolari muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Umuyobozi wa RBC, Dr. Nsanzimana Sabin (ibumoso) ashyikirizwa n'Umuyobozi ushinzwe guteza Imbere Ibihingwa Ngengabukungu muri NAEB, Nkurunziza Issa, icyayi cyagenewe itsinda ryita ku barwayi ba Coronavirus
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyashimiye itsinda ryihariye ry’abari mu bikorwa byo kurwanya Coronavirus kibaha icyayi cy’u Rwanda. Iki gikorwa cyabaye ku wa 21 Gicurasi 2020, cyahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe icyayi
NAEB yashimiye itsinda ryashyiriweho kurwanya COVID-19 iriha icyayi cy'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .