00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NAEB yijeje abahinzi b’imiteja i Gasabo ko batazigera bahomba

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 April 2015 saa 08:26
Yasuwe :

Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, bafatanyije mu muganda rusange n’abahinzi b’imboga ziganjemo imiteja mu gishanga cya Kajevuba cyo mu Murenge wa Rutunga mu karere ka Rulindo.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru wa NAEB, Ambasaderi Kayonga George William, iki gishanga kiri ku buso bwa hegitari 60, bukaba bumwe mu butaka buhingwaho imboga nyinshi, avuga ko mu gihembwe cy’ihinga gishize kuri hegitari imwe, hasaruwe toni zigera kuri 3.5 z’imiteja mu gihe hakabaye hasarurwa nibura toni 5.

Kayonga yemeza ko ubufatanye bwa PROXIFRESH, umushinga ukorana n’abaturage mu guteza imbere ubuhinzi bukorerwa muri iki gishanga waziye igihe, kuko iki kibazo cyaterwaga n’ubumenyi budahagije bw’abahinzi b’imiteja, bari bakeneye amahugurwa no guterwa imbaraga mu byo bakora.

Yashimiye koperative Abatangana ihinga icyo gishanga ku mbaraga bakoresha, abizeza ubufatanye hagati ya NAEB, abizeza ko batazahomba cyangwa ngo bahure n’izindi mbogamizi kubera abikorera ku giti cyabo baba barahawe ububasha kuri iki gishanga.

Yagize ati “PROXIFRESH yaje kubera mwebwe, leta irabakunda ntiyatuma muhomba, ahubwo mubigireho, ubumenyi tubakuraho tujye tubukoresha no mu bindi duhinga, ni inyungu zanyu kuba mufite uyu mushinga, tubitezeho umusaruro uhagije.”

Uyu muganda wo kuwa gatandatu tariki ya 25 Mata 2015, witabiriwe n’abantu barenga 300 biganjemo abaturage bo mu mirenge ibiri ikikije iki gishanga bari kumwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Uyu muganda wibanze ku gusibura imiringoti icamo amazi yuhira imboga zihingwa muri iki gishanga zirimo imiteja, amashu, puwavuro, intoryi n’izindi, zikoherezwa mu mahanga.

Umuyobozi wa PROXIFRESH bwana Arnaud de Rambures yabwiye IGIHE ko gukorana n’abaturage abyishimira kuko bumva vuba, anemeza ko amahugurwa babagenera yabagiriye akamaro ateganya no kuyongera akagera kuri bose.

Yavuze ko mu cyumweru kimwe ajyana hanze imiteja ingana na toni 5, ikilo kimwe kiba gihagaze amayero ane (4 Euro), ariko akemeza ko ubwikorezi bw’imizigo bugihenze, bityo ko hakenewe imbaraga mu kongera umusaruro kugira ngo hajye hoherezwa imboga nyinshi mu mahanga.

Arnaud avuga ko kugira ngo azatangire kunguka ari uko yajya nibura acuruza mu mahanga Toni zirindwi buri cyumweru.

Mu ijambo Mberabahizi Raymond Chretien, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, yagejeje ku bitabiriye umuganda yabasabye gufata neza icyo gishanga nk’ibindi bikorwa byose by’iterambere leta ibagezaho.

Yifashishije ijambo ry’Imana ababwira ko ari NAEB, ari abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa bahura na bo buri gihe, ari abahanuzi n’intumwa Imana iba ibatumyeho.

Yagize ati: “Nimutabafata neza ni mwe muzahomba. Dufite amatwi ntitwumva, dufite amaso ariko ntitubona. Icyo mutumva ni iki?”

Yabakanguriye kwizigamira amafaranga bakorera aho kuyashora mu biyobyabwenge n’ibindi bidafite umumaro, akomeza avuga ko leta ishobora kwihanganira abidindiza ubwabo, ariko ko uwashaka gusenya ibyagezweho cyangwa kudindiza abandi nta wabyihanganira, abateguza ko uwabigerageza yabiryozwa ku buryo bw’intangarugero.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages