Inkuru ye yayisangije abitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka icumi Umuryango ’Resonate’ umaze mu bikorwa byo kubaka ubushobozi bw’abagore n’abakobwa mu Rwanda no mu karere, kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023.
Cyuzuzo, umwe mu bahawe ubujyanama n’uyu muryango, yasoje amashuri yisumbuye mu 2017 akurikizaho amasomo y’igihe gito mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu ishuri rya ‘Rutongo Mining TVET’.
Icyo gihe ngo yumvaga ko nubwo ibyo bintu abyize bizamugora kugira icyo abimaza dore ko n’abamubonaga bamucaga intege bamubwira ko iyo mirimo ari iy’abagabo. Amahugurwa yahawe nyuma yo gusoza ayo masomo, yamwubatsemo kwigirira icyizere no gutinyuka gukora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye.
Ati “Batwigishije ko ushobora no guhera ku mafaranga make ukagenda uzamuka ukagira ubucuruzi bukomeye, igishoro cya mbere kwari ukwiremamo imbaraga, ubushobozi bukaza nyuma. Namenye ko nshoboye.”
Yavuze ko yateguye umushinga wo gukora ubucukuzi bw’amabuye yo kubaka, umubyeyi we akamushakira igishoro gito, ubu akaba afite ibirombe ku buryo aka kazi kamwubakiye ubuzima.
Ati “Ubu ngeze ahantu heza biturutse kuri uko kwigirira icyizere. Mfite ibirombe nkodesha bivamo amabuye yo kubaka. Mbere abantu bancaga intege batarabona ko nabishobora ariko ubu barabyumva.”
Uyu mukobwa yavuze ko ataragira ubushobozi bwo guhaza isoko ry’abakeneye amabuye ariko yifuza kuzagira ikigo gikomeye agatanga akazi ku bantu benshi, uko igishoro kizagenda kizamuka.
Nirirwaga ndira none ubu ndi umugore wo kwifuzwa
Mujawayezu Annonciata wo mu Murenge wa Kinyinya, wapfakaye akiri muto na we yagarutse ku buhamya bwe. Yavuze ko icyo gihe yari afite abana batatu ariko ubushobozi bwo kubarera ntabwo.
Yari yarashegeshwe n’ibibazo kandi ntabashe kubohoka ngo abivuge ku buryo hagira umuha ubufasha kugeza igihe yahuriye na Resonate agahabwa ubujyanama.
Ati “Igihe cyaje kugera mpura n’uyu muryango barampugura, bansaba kuvuga inkuru yanjye [na byo byaranduhuye]. Banyubatsemo icyizere nshyira amaboko hasi kugira ngo mbone igishoro. Napatanaga ahantu ho gukotera nkashyiraho abakozi babizi bampa amafaranga yo kubahemba nk’umukoresha nkasigarana menshi, iryo ryari ibanga ryanjye.”
“Ikindi ni uko nakoraga akazi ko gutunganya ubusitani, nkizigamira mu matsinda kugeza igihe natangiye gufata inguzanyo ndayikoresha, mu myaka itatu ubuzima bwari butangiye guhinduka.”
Ubucuruzi yakoze bwamufunguriye imiryango yo kubona inguzanyo muri KCB arubaka, ubu afite aho kuba heza n’aho akodesha ndetse yinjiye mu mishinga ku buryo afite imigabane mu Isoko rya Batsinda.
Ati “Ubu uko bihagaze ndi umuntu wo kwifuzwa; nagira uwo mfasha; ubuzima bumeze neza. Ntuye mu nzu nziza; mfite imiryango nkodesha n’iyo nagabiye abana. Ayo mahugurwa yangiriye akamaro kuko ubundi aho kugira ngo uhe umuntu ifi, wamwigisha kuyiroba.”
Umuryango Resonate umaze guhugura abagore n’abakobwa bagera ku bihumbi 27 mu Rwanda no mu karere kuva mu 2014 nk’uko Umuyobozi Mukuru wawo, Uwineza Claire yabivuze.
Muri abo abagera kuri 89% binjiye mu myanya y’ubuyobozi, 33% batangiye ibikorwa bibyara inyungu mu gihe 38% bahawe akazi n’abandi bantu.
Amahugurwa atangwa mu Kinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili hakoreshejwe uburyo bwo kubara inkuru butuma umuntu abohoka akavuga ikibazo afite bityo bakabona aho bahera bamufasha kukivamo, abayahawe bagakurikiranwa umwaka wose.
Porogaramu z’uyu muryango zikorera mu turere twa Gakenke, Kirehe, Nyabihu na Nyanza ariko intego ni uko zizagurwa zikagera mu tundi kugira ngo zizabashe kugera ku bagore n’abakobwa ibihumbi 100 mu gihe kiri imbere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Umutoni Sandrine, yavuze ko hamwe n’ibikorwa bya Resonate byo kubaka ubushobozi bw’abantu no guhanga umurimo wageze ikirenge mu cyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 aho urubyiruko rutazaba rugira uruhare mu bibakorerwa gusa ahubwo ruzaba ruri mu buyobozi.
Ati “Mwabaye umusemburo w’impinduka, ibikorwa byanyu bigera ku bantu batandukanye mubafasha gukemura ibibazo bahura na byo muri iki gihe turimo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!