00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Naranyuzwe – Perezida Kagame avuga ku biganiro yagiranye na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 8 April 2024 saa 12:50
Yasuwe :

Perezida Kagame Paul yatangaje ko yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi ndetse n’inzira yo gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 8 Mata 2024, Perezida Kagame yavuze ko yafashe umwanya uhagije akaganira na Perezida Ramaphosa wari uri mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bagashaka inzira yo gukemura ibibazo bihari.

Ati “Ntabwo twari kumarana amasaha, njye na Perezida wa Afurika y’Epfo, ngo ntituvuge kuri ibyo ngibyo, ndatekereza ko twaganiriye neza, tukumva neza uko ibintu bimeze, ndetse n’inzira nyazo z’uburyo twakorana kugira ngo tubikemure, naranyuzwe.”

Perezida Kagame yasubizaga umunyamukuru wa Sophie Mokoena wa SABC News, bari baherutse kugirana n’ikiganiro mbere y’uko ahura na Perezida Ramaphosa.

Ati “Bisa naho n’ikiganiro twakoranye (yakoranye na Sophie Mokoena ) nacyo cyarafashije, ibyo twavuzeho, ibibazo wambajije, byaduhaye amakuru twembi ndetse bidutegura neza kwinjira muri icyo kiganiro, twaranakifashishije.”

“Naranyuzwe, ndizera ko na Perezida (Ramaphosa) na we yaranyuzwe, ko twatera intambwe mu gukemura ibibazo.”

Perezida Cyril Ramaphosa, mbere yo kuva mu Rwanda mu Kwibuka 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi, yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku gukemura ibibazo byashegeshe umubano w’ibihugu byombi mu myaka ishize, ndetse yizeza ko mu bihe biri imbere umubano w’ibihugu byombi uzongera kuba mwiza.

Perezida Ramaphosa yavuze ko yari yitabiriye iki gikorwa ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bituma bongera no kuganira birambuye ku byazahura umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Mu ijoro ryakeye nagiranye na we [Kagame] ibiganiro birambuye ku buryo dushobora kongera kunoza umubano wacu, mu buryo bw’ubufatanye tugakemura ibibazo birimo ibya Visa, ibifitanye isano n’ingengo, kandi twizeye ko tugiye kujya mu nzira nziza yo kubyutsa no kongera kubaka uyu mubano.”

“Mvuze kuwubyutsa kubera ko ni umubano usanzweho kandi umubano hagati y’ibihugu hari igihe uzamo ibibazo ugahagarara, ariko ibyo bizakemurwa.”

Perezida Ramaphosa yavuze ko yifuza ko umubano w’ibihugu byombi uba mwiza kuko bitagenze bityo byaba ari ugushimisha “ba bandi bifuza ko ibihugu bikomeza kubana nabi.”

Umubano w’ibi bihugu byombi watangiye kuzamo agatotsi ubwo Colonel Karegeya Patrick wayoboye urwego rw’ubutasi bw’u Rwanda yicirwaga i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Icyo gihe Leta y’u Rwanda yashinjwe kugira uruhare muri uru rupfu, gusa u Rwanda rwagiye rubihakana.

Perezida Ramaphosa yavuze ko kuva yajya ku butegetsi we na mugenzi we Paul Kagame bagiye bakora ibishoboka ngo bazahure uwo mubano.

Perezida Kagame yashingiye ku mubano mwiza ibihugu byagiranye, agaragaza ko bidakwiye ko bikomeza kubana nk’uko bimeze muri iki gihe, ahubwo ko byakabaye bikemura ibibazo bifitanye.

Perezida Kagame yavuze ko yanyuzwe n'ibiganiro yagiranye na mugenzi we wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru b'imbere mu gihugu n'abo hanze kuri uyu wa 8 Mata 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages