00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NCHR yiyemeje gukurikirana ikibazo cy’imitungo yangijwe muri Jenoside itarishyurwa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 April 2017 saa 08:34
Yasuwe :

Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa muntu (NCHR) yibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yiha umukoro wo gufatanya n’izindi nzego mu rugamba rwo gukemura burundu ikibazo cy’imitungo y’abarokotse yangijwe muri Jenoside kugeza na n’ubu batarishyurwa.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 muri NCHR wabaye kuwa 21 Mata 2017, witabirwa n’abakozi b’iyi komisiyo n’abandi baturutse muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) na IBUKA.

Girihirwe Hilaire wari uhagarariye IBUKA yavuze ko abarokotse Jenoside bishimira byinshi bakorewe na Leta y’u Rwanda, ariko anagaragaza ko bagifite ibibazo birimo n’icy’imitungo yangijwe itarishyurwa.

Umuyobozi wa NCHR, Nirere Madeleine, yavuze ko nka Komisiyo y’Iguhugu y’uburenganzira bwa muntu basanga kwibuka ari ngombwa, kuko ari uburyo bwo gusubiza agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzirikana ingaruka z’imiyoborere mibi no kudahana.

Yanagarutse kandi ku kijyanye n’imitungo y’abarokotse yangijwe muri Jenoside ikaba na n’ubu itarishyurwa, avuga ko nka komisiyo ibyo biri mu byo igomba kwitaho.

Yagize ati ”Gukurikirana ibibazo by’abaturage biri mu nshingano z’ibanze, n’ibi byo kurangiza imanza cyangwa se gusubiza imitungo yahawe abandi, ntekereza ko biri mu byo dushyizemo ingufu kandi leta ishyizemo ingufu. Ibibazo bitarakemuka uyu munsi nka komisiyo tuzakomeza tubikurikirane dufatanyije n’izindi nzego.”

Muri iki gikorwa cyo kwibuka, Polisi Denis wigeze kuba Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatanze ikiganiro ku miyoborere y’igihugu kuva mbere y’Abakoloni kugeza nyuma ya Jenoside, agaragaza ko imiyoborere mibi ariyo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ariko nyuma y’uko ihagaritswe inzego zose zikaba zaramaze igihe kigera ku myaka ibiri ziganira ku kibazo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kuva tariki ya 7 Mata 2017, Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abasaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100.

Umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu y'Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine
Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri NCHR hafashwe umunota wo kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages