Ibi byagarutsweho ku wa Gatanu, tariki ya 4 Kanama 2023, ubwo uyu muryango wizihizaga isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe, yahuriranye n’Umunsi w’Umuganura.
Aba bagore bahawe izina rya Ndabaga uzwi nk’umukobwa wigize umugabo akajya ku rugamba, bakaba bahuje amateka yo kuba barabaye Ingabo z’Igihugu mu bihe binyuranye batirengagije ko bari abakobwa.
Umuyobozi w’Umuryango Ndabaga, Rtd Cpt Apophia Batamuliza, yagaragaje ko nubwo umaze imyaka 20 ushinzwe ariko hakiri ibibazo bitandukanye.
Yagize ati “Abanyamuryango benshi bariho mu mibereho mibi bitewe n’amashuri make ubushobozi bw’umuntu ku giti cye bukagorana, abanyamuryango baracyarwana n’imibereho yo kwiyubaka.”
“Abashinze Ndabaga bari bafite umugambi mwiza wo kwita ku mibereho myiza y’abanyamuryango gusa kubera impamvu zitaduturutseho n’iziduturutseho ntabwo twabikoze. Buriya iyo tuza kubikora neza, abantu bakiri mu buzima bugoye batari kuba bakiburimo. Turaza kuva aha hari izindi ngamba dufashe.”
Batamuliza yagaragarije abanyamuryango ko ari bo bagombaga kwiteza imbere ubwabo mu guharanira ishema banaharaniye ryo kubaka igihugu.
Yagaragaje ko uyu muryango kuri ubu ufite imbogamizi zishingiye ku mibereho myiza y’abanyamuryango aho benshi muri bo babarizwa mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri cy’Ubudehe.
Yashimangiye ko kandi kubera inshingano zitandukanye aba bagore bagiye bakora byatumye bamwe badakomeza amashuri ku buryo bagizwe n’umubare munini w’abize amashuri abanza n’ayisumbuye gusa.
Komiseri mu Kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare (RDRC), Col. Fred Nyamurangwa, yashimiye abanyamuryango ba Ndabaga ku bwitange bagaragaje mu bihe by’urugamba, abashishikariza gukomeza ibikorwa byo gufasha Abanyarwanda muri rusange.
Ati “Ndabaga ni umuco. Urugamba rw’amasasu rwararangiye ariko urwo kubaka igihugu mushake uko mubigiramo uruhare nk’Abanyarwandakazi bakunda igihugu. Murabibona ko dufite ibibazo by’abana banywa ibiyobyabwenge, ibyo rero Ndabaga akwiye kubigiramo uruhare. Ni uruhererekane rugomba gukomeza kugeza igihe u Rwanda rwacu ruzabera paradizo.”
Yagaragaje ko RDRC ikomeje gukorana bya hafi n’aba bagore binyuze mu mishinga imwe n’imwe igamije kubateza imbere.
Mu guharanira ko abanyamuryango bazamura imibereho myiza, hagaragajwe ko hari gahunda yo gutanga umugabane shingiro w’ibihumbi 100 Frw.
Bamwe mu banyamuryango bagaragaje impungenge z’uko buri wese adashobora kubona ingano y’umusanzu wasabwe kubera ko harimo abatishoboye.
Ubuyobozi bwa Ndabaga bwatanze ihumure ku banyamuryango batishoboye ko bashobora kuzunganirwa ariko nabo basabwa kugira uruhare mu guharanira iterambere ryabo.
Kuri ubu Ndabaga yihaye intego zo gukorera ubuvugizi abana baba mu muhanda no kubakangurira gusubira mu ngo, abangavu batewe inda z’imburagihe no kubashishikariza gusubira mu mashuri.
Hari kandi gutoza urubyiruko gukunda igihugu, kujyana ubutumwa bw’amahoro mu bihugu bivuye mu ntambara hibandwa cyane ku guhumuriza abagore n’abana.
Muri iki gitaramo hazirikanwe ubutwari bw’abagore bemeye gusiga byose bakajya ku rugamba rwo kubohora igihugu, ababuze ubuzima ndetse n’abandi bafashe inshingano zo gusigarana ingo abagabo babo bagiye ku rugamba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!