Yabigarutseho mu muhango wo gusoza amahugurwa y’abanyamuryango ba Peace and Hope Foundation yitabiriwe n’abagera kuri 75, agamije kubatoza kuyobora ibiganiro mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Mu kiganiro yabahaye ku wa 19 Mutarama 2017, Ndayisaba yabibukije ko mu gihe u Rwanda rwari rushaririwe n’amacakubiri yaruganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu, bamwe mu bayobozi barimo n’abakomeye ku Isi bari barukuyeho amaboko, bazi ko rurimbutse, ariko ko rumwe mu rubyiruko rwitanze rukabohora igihugu.
Yagize ati “Kugira ngo tube tubashije kwicara aha tuganire dutekanye ni uko twagize abantu nkamwe b’urubyiruko bitanze kugira ngo igihugu cyacu, aho cyari kigeze habi cyatereranywe na buri wese, Isi izi ko kitazongera no kubaho [..] ariko ku bw’Abanyarwanda b’intwari benshi banganaga namwe cyangwa se bamwe bari bakuru barabyanze, baritanga bahagarika Jenoside babohora u Rwanda, bashyiraho ubuyobozi, ntibahora.”
Ndayisaba yakomeje abasobanurira ukuntu urwo rubyiruko rwashishikarije buri Munyarwanda gukomeza gushyira hamwe mu kubaka igihugu, arubwira ko bikwiye kubabera urugero bakamenya ko hari byinshi byiza bakora.
Umuyobozi wa Hope and Peace Foundation, Uwababyeyi Honorine, yashimiye urubyiruko rwitabiriye amahugurwa, arusaba kuba intumwa binyuze mu gusakaza amasomo y’ibyo bahuguweho muri rubanda.
Ati “Twabiteguye kugira ngo uru rubyiruko rumenye neza uko umuntu yamenya kuyobora ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge, hanyuma tujye kubifashisha abandi hirya no hino. Iyo tubigiyemo, twinjira mu mitima, tugakanda ibibyimba, tugakanda ibikomere dufite, twamara gukira tukajya gukiza n’abandi.”
Yakomeje avuga ingorane urubyiruko rufite muri iki gihe, arebera mu banyamuryango be barimo abakomoka ku miryango yakorewe, iyakoze Jenoside n’abavutse ku bafashwe ku ngufu icyo gihe, ari ukubana n’abantu bakomerekejwe n’ingaruka zayo.
Umwe mu bitabiriye amahugurwa, Nyamibwa Venuste, waturutse mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, yabwiye IGIHE ati “Amahugurwa nahawe yaranyubatse, ngiye kuyakoresha mu gukangura urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu kwiyunga na bagenzi babo kuko bagize ibikomere kandi bitabaturutseho ahubwo byaraturutse ku mateka y’ababyeyi babo.”
Hope and Peace Foundation yatangiye gukora ibikorwa byo kwimakaza umuco w’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu 2013. Ifite abanyamuryango 489.



















TANGA IGITEKEREZO