Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Jeanne d’Arc Uwimanimpaye yabisabye abaturage nyuma yo gukorana umuganda na bo mu kagari ka Rudashya, muri uwo murenge kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2016.
Aganira n’abaturage nyuma y’igikorwa cy’Umuganda yagize ati “Iki gikorwa cy’umuganda ni imbaraga z’abaturage zituma tugera ku byiza igihugu cyifuza, ibi rero tugeraho tugomba kubirinda. Mwakwemera ko hagira ubisenya mureba?”
Mu biganiro abadepite bahaye abaturage, bakanabakemurira ibibazo babasabye kwishakamo ibisubizo batarinze gutegereza ubufasha burutse ahandi. Babasabye kandi kugira isuku haba ku mubiri, mu ngo no mu byo bakora byose.
Depite Mujawamaliya Berthe, na we wari muri icyo gikorwa yasabye abaturage bo muri ako Kagari kwicungira umutekano ariko bahereye mu rugo.
Yagize ati “Dukwiye kumenya ko umutekano utureba, tugomba kuwicungira ariko tuzirikana ko gutekana nyakuri bituruka mu ngo zacu.”
























TANGA IGITEKEREZO