Kuri uyu wa Gatanu nibwo Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri leta witwa CCID (Community Cooperation for Integrated Development) wasuye abarwayi b’indwara zo mu mutwe i Ndera, aho wari witwaje ibikoresho birimo n’ibiryo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’igice.
Nk’uko twabitangarijwe na Dusingiziman Emmanuel a Umuyobozi w’uyu muryango, ngo iki ni gitekerezo bakigize ubwo basuraga ibi bitaro babona bidakunda gusurwa nk’ibindi bitaro, nyamara bigira abarwayi benshi kandi baba bakenye ubufasha, ni ko bavugana n’abaterankunga babo bakusanya iyi nkunga yari irirmo ibintu byinshi bitandukanye birimo imwenda, inkweto, ibiribwa ndetse n’amafaranga.
Frère Ferdinand umwe mu bayobozi ba bino bitaro yadutangarije ko bishimiye iki gikorwa, kuko bituma abarwayi baza kuhivuza yewe n’abahaba kubera uburwayi butandukanye babonako hari abantu babazirikana kandi babitaho.
Frère Derdinand ahamyako ibi bitaro atari iby’abasazi nk’uko bamwe babyibwira, ahubwo ngo ni ibitaro by’indwara zo mu mutwe.
Tuganira na Mbagire Eugene hamwe na Tuyisenge Monique bamwe mu baterannkunga ba kino gikorwa kandi basanzwe bakorana n’umuryango CCID, batubwiyeko ibi babikora kuko ari kimwe mu bigomba kuranga abantu gukora ibikorwa by’urukundo no gufashanya, kandi muri aba baterankunga abinshi muri bo bakaba basenga banizera Ijambo ry’Imana bityo bikabatera gutanga bumva babikunze.
Foto:Kanyamibwa P.



















TANGA IGITEKEREZO