00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Ndi Umunyarwanda ivuguruye’, imishinga migari ihari; Mugabowagahunde mu cyerekezo gishya cy’Amajyaruguru

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 25 August 2023 saa 07:42
Yasuwe :

Iminsi itandatu irashize Mugabowagahunde Maurice atangiye byeruye inshingano zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru nka Guverineri wayo mushya.

Tariki ya 10 Kanama 2023, Mugabowagahunde yatangajwe nka Guverineri mushya w’Amajyaruguru. Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’ibibazo bitandukanye byavuzwe muri iyi ntara bifitanye isano n’abayobozi batujuje neza inshingano zabo ndetse bakagenda biguru ntege mu gukumira ibyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mugabowagahunde, wahawe izi nshingano, yari asanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Ubushakashatsi no gushyiraho za Gahunda muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Mugabowagahunde yavuze ko inshingano nshya yazakiriye neza nubwo ‘zikomeye’ ariko yiteguye kuzishyira mu bikorwa ndetse azatanga imbaraga ze zose kugira ngo abigereho.

Mu byo avuga afite icyizere ko ku bufatanye n’abaturage bo mu Majyaruguru yizera ko bafite imbaraga zo gukora, bazagera kuri byinshi bakayiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Iyo yivuga agaragaza ko ari ‘umwana wasubiye mu rugo’ ndetse azi neza Musanze n’Intara y’Amajyaruguru.

Mugabowagahunde yaboneye izuba mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze ku wa 1 Nyakanga 1979. Ni ho yize amashuri abanza n’ayisumbuye mbere yo gukomereza aya kaminuza mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, UNR.

Uyu mugabo w’umukozi avuga ko iminsi ya mbere nka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasanze bagenzi be bafite ubushake bwo gukora ndetse yizeye ko muri ubwo bufatanye bazagerana kuri byinshi.

Guverineri w’Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko ibyabaye mu Kinigi byo kwimika Umutware w'Abakono bikwiye gutanga isomo ko nta kwirara gukwiye kubaho mu gusigasira ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda

IGIHE: Mwakiriye mute guhabwa inshingano zo kuyobora Amajyaruguru?

Mugabowagahunde: Byaranejeje, kuza gufasha Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Perezida Kagame gushyira mu nshingano ibyo yemereye abaturage. Numvise kungirira icyizere ari ibintu biremereye ariko birananshimisha.

Mbonye n’umwanya wo kumushimira ku cyizere yangiriye, nanamwizeza ko nzashyiramo ingufu zanjye uko zingana. Ibibazo by’abaturage, ibyo nshoboye byose ngashyiramo ingufu bikagenda neza.

Icya kabiri naratunguwe kuko nari mu zindi nshingano, ndi cyane cyane mu bigendanye n’ubushakashatsi.

Sinari narigeze ngira inzozi zo kujya mu nzego z’ibanze ariko nyuma numva ko ubushake n’ingufu mfite bizanshoboza kuba inshingano nazishyira mu bikorwa.

Mwinjiye mu Majyaruguru hashize igihe gito habaye igikorwa cyo kwimika Umutware w’abakono, igikorwa cyagaragaje icyuho mu rugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, imiterere yacyo mwasanze ari iyihe?

Ibintu byabereye mu Kinigi byatweretse ko hari intambwe n’urugendo dufite rwo gukora mu birebana n’ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, binatwereka ko iyo turangaye nk’abayobozi hari igihe dushiduka ibibazo byarageze ku rwego rwo hejuru kandi byakagombye kuba byarakumiriwe bigitangira, abantu bakagirwa inama, ibibazo bigashakirwa umuti hakiri kare.

Icya kabiri byanyeretse ko nta kwirara kuko nubwo ibipimo bitangwa ko aho tugeze mu bumwe n’ubwiyunge, bakatwereka ko tugeze kuri 95%, twiraye twasubira inyuma.

Urugero rw’Abakono rwaravuzwe cyane ariko ibimina mu Majyaruguru na byo byaravuzwe.

Iyo usanze hari ikimina cy’umuryango runaka gusa, ugasanga ni Abagarura gusa bemerewe kukijyamo rimwe na rimwe bagakoresha n’amazina ya kera, wakora isesengura ugasanga hari ikindi kibyihishe inyuma, ibyo rero umuntu aba agomba kubikumira hakiri kare. Ibimina ni ikintu cyiza, abaturage tugomba kubumvisha ko bibafasha mu kwizigamira amafaranga ya mituweli ariko bidakwiye kuba intandaro yo gusenya bwa bumwe bwabo.

Nk’umuntu wari umaze iminsi nkora muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, numvise ari ahantu natanga umusanzu kuko nari nkuriye ubushakashatsi kandi ubwo twakoze bwerekanye ibyo byuho n’ibyakorwa.

Iyo ukoze isesengura n’ibi bibazo wabisanga ahandi, njye navuga ko ibyabaye mu Majyaruguru bibere urugero abandi kugira ngo abantu batazongera kugwa mu makosa yabaye muri Musanze.

Ni izihe ngamba mugiye gufata mu guhangana n’ibibazo bishobora kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda?

Buriya ikibura cyane ni Ndi Umunyarwanda itaracengeye ngo yigishwe neza. Ngira ngo ni naho ngiye gushyira ingufu, ndi Umunyarwanda yigishwe ahantu hose. Abantu bose bumve Ndi Umunyarwanda icyo ari cyo, bayisobanukirwe.

Ngira ngo turateganya gukorana n’izindi nzego zose bireba kugira ngo nibiba ngombwa na Porogaramu ya Ndi Umunyarwanda ivugururwe, ijyane n’ibibazo biriho ubu. Hari igihe usanga igihe yatangiye gutekererezwa hari ibyahindutse. Tuzakorana n’inzego bireba kugira ngo gahunda imenyeshwe abantu bose, nitubona ari na ngombwa ivugururwe.

Wakomeje kuvuga ibyo mu Kinigi ariko kiriya ni kimwe muri byinshi. Ndi Umunyarwanda ikwiye kutubera icyomoro mu byo dukora. Iyo tubuze ubumwe n’ibyo dukora kubisenya biba umurabyo, biroroha.

Ibibazo bindi mugiye gushakira ibisubizo byihuse mu Majyaruguru ni ibihe?

Icya mbere ni imibereho myiza y’abaturage. Hari ibibazo ubona bikiri mu Majyaruguru, byakagombye gukosorwa byihuse.

Nk’ikibazo cy’isuku nk’abayobozi tugomba kubishyiramo imbaraga. Inzego twaravuganye, abo dukorana bya hafi, tubabwira ko ari uguhozaho, ko atari ngombwa ko abantu bava ahandi ngo baze batwibutse kugira isuku. Tugomba kubyibwiriza, ari isuku ku mibiri n’isuku aho dutuye. Iyo isuku ibuze ni ho usanga hari ibibazo by’indwara ziyikomikaho.

Icya kabiri, imibare yerekana ko turi inyuma mu kugira imibare y’abana bagwingiye kandi turi ikigega cy’ibyo kurya. Dufite ubutaka bwiza, ubutaka bwera, ubworozi burahakunda.

Usanga kenshi habura ubukangurambaga mu kurwanya igwingira, aho ngiye kuhashyira imbaraga.

Hari ikindi kibazo cyanatumye twinshi mu turere cyane udukora ku mipaka dusubira inyuma mu mihigo iheruka. Ikibazo cy’ubusinzi bukabije na kanyanga na forode bituruka hakurya y’umupaka ariko bigateza umutekano muke muri iyi ntara.

Ibyo ni ibibazo ngiye guhagurukira mu gihe cya vuba ndebe ko twafatanya kuko iyo ubusinzi buhari, ni naho mu miryango usanga ibibazo birakomeje.

Ni iyihe mishinga minini iteganyirijwe Amajyaruguru by’umwihariko mu bukerarugendo?

Twifuza ko mukerarugendo ataza ngo asure ingagi birangire, asubire i Kigali cyangwa asubire iwabo. Turi gukora ibikorwa bituma aguma mu ntara yacu igihe kinini gishoboka. Ni cyo gituma twatangiye no gutekereza ku bundi bukerarugendo bushoboka.

Dufatanyije n’ikigo cyitwa Inteko y’Umuco gifite mu nshingano inzu ndangamateka twatangiye gutekereza ku bukerarugendo bushingiye ku muco. Ubu tumaze kubarura ahantu hatandukanye mu turere tw’Amajyaruguru hashobora gukorera ubundi bukerarugendo.

Nko muri Gakenke, hari ahantu hitwa Huro hakorerwaga umuganura mu gihe cya kera, hari Umusozi wa Kabuye, ubu abantu bashobora kujya kuhasura bakamenya amateka y’uwitwa Nyirarucyaba. Ntitwakwibagirwa ibiyaga bihari bya Burera na Ruhondo, bikorerwaho ubukerarugendo.

Ubukerarugendo budashingiye ku ngagi butuma abantu baza bakabona ibindi ni byo dushaka gushyiramo ingufu cyane cyane.

Ni ibihe bikorwaremezo bigari mugiye guha umwihariko?

Amahoteli arahari ariko dukeneye n’andi kuko ba mukerarugendo biyongera n’ubushobozi bwo kubitaho. Hari hotel zivu ka buri menshi, turakorana na PSF ku buryo imishinga tuyitera inkunga no gukomeza gushishikariza rwose gushoramo amafaranga.

Hari nk’ibikorwaremezo usanga byari byadindiye nk’umuhanda uva kuri Base, ujya kuri unyura Kirambo ukajya Butaro, aho hantu mbabwiye hari ibikorwa bishobora kuhakorerwa. Hari ubukerarugendo bushingiye kuri Nyabingi, icyitwa Nyabingi Trail.

Umuhanda wasaga n’uwadindiye ubwo tugiye gukora ku buryo kugera aho bashaka gusura na bo byihuta.

Umushinga wo kwagura Ikibuga cy’Indege i Musanze ugeze he?

Uwo mushinga watangiye gutekerezwaho ndetse mu mwaka washize, hatangiye gukora ibarura ngo hamenyekane amafaranga akenewe ariko hakaba hari ayamaze kuboneka. Icyo dukeneye gukora ni ukugira ngo byihutishwe.

Hashize imyaka ibiri ibikorwa byo gukusanya no kubarura ibikenewe, imibare ya nyuma yerekanaga ko hakenewe asaga miliyari 5 Frw. Aho bigeze ashakwa ni ahantu hashimishije, abaturage bahumure rwose ni igikorwa kizihutishwa.

Amafaranga yo kwishyura abaturage azaboneka, hasigaye kureba uko imibare yahuzwa n’ibiciro bihari.

Ibitaro bya Ruhengeri na byo bimaze igihe havugwa umushinga wo kubyagura, ubu ugeze he?

Hari gahunda yo kubizamurira urwego bikagera ku rwego rushimishije bijyanye n’aho Akarere ka Musanze kageze.

Umushinga urahari ndetse bigeze hafi. Ikigega gitera Inkunga cy’Abafaransa cyemeye gutera inkunga uwo mushinga ndetse amasezerano yacyo na Minisiteri y’Ubuzima yarasinywe.

Twumva ko nibura mu ntangiriro z’umwaka utaha, umushinga uzatangira. Ibitaro bya Musanze bigiye gushyirwa ku rwego rwo hejuru.

Hari byinshi bizasenywa bikavaho, hakubakwa bishya ariko byagurwe bikagera ku rwego mpuzamahanga bikaba ibitaro by’icyitegererezo.

Ibijyanye na siporo muritegura kubikoraho iki? Ibibazo by’amikoro mu makipe muzabikemura mute?

Icya mbere ni ukureba abafatanyabikorwa bafatika. Ubu Musanze FC iri kujya ku murongo kuko hari abafatanyabikorwa bunganira Akarere. Iyo Musanze FC yakinnye abaturage baba bishimye.

Higeze havugwa ku mushinga wo kubaka stade igezweho i Musanze, hateganyijwe iki?

Nkurikije ukuntu abantu bo mu Majyaruguru bakunda umupira w’amaguru, bakwiye kugira ikibuga cyangwa aho kwidagaduri hagezweho. Tuzareba mu bushobozi, tuzakorana n’akarere turebe ingengo y’imari bafite turebe ibyakorwa mu gihe gito cyangwa ikirekire.

Musanze n’Amajyaruguru nahabaye igihe kinini, ni ahantu nzi kandi na byo nizera ko biri mu bizamfasha kurushaho gufasha intara yacu gutera imbere.

Inama mutanga ku rubyiruko nk’abagize igice kinini cy’abatuye Amajyaruguru

Urubyiruko ruvane amaboko mu mifuka rukore, rwe kugira icyo rusuzugura ahubwo barebe ya mahirwe igihugu cyabahaye, bafite igihugu gitekanye, kirimo imbaraga mu guteza imbere ibikorwaremezo, bagahabwa amasoko hafi, bakubaka udukiriro, imihanda. Batekereze cyane aho kwirirwa bari ku mihanda banywa inzoga igiye abandi bari gukora. Urubyiruko nirukora, intara yacu izarushaho gutera imbere.

Nibavana amaboko mu mifuka baziteza imbere ndetse bafashe Intara y’Amajyaruguru gutera imbere.

Abaturage bo murabasaba iki muri rusange?

Tuzi ko abaturage ari abakozi, iyo bahawe ubutumwa babusohoza. Ni abaturage bafite imbaraga n’ubushake, nabizeza ko tuzakorana tugakorera hamwe.

Tugategurana imihigo, ariko tukanarebera hamwe uko itera imbere kugeza igeze ku musozo.

Nabasaba ko bareka tukava mu macakubiri yaturanze mu bihe byahise, dufatanyirize hamwe twese nk’Abanyarwanda guteza imbere intara yacu kuko twabonye uko gucikamo ibice aho byatugejeje, ibidutanya tubyime amatwi hanyuma dufatanye kubaka intara yacu n’igihugu muri rusange.

Guverineri w’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yijeje kuzakoresha imbaraga zose afite mu kuzuza neza inshingano ze zo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages