Gahunda ya Ndi Umunyarwanda izafasha bamwe babaga mu rukundo bategura kubana bikicwa n’ababyeyi babibona mu ndorerwamo y’amoko. Iyi gahunda itanga icyizere mu gufasha abagifite ibikomere by’amoko kuko bazagenda biyumvamo Ubunyarwanda, n’abana babo bibafashe kubaka ingo z’Abanyarwanda aho gushingira ku moko.
Iyi gahunda izafasha bamwe mu rubyiruko bakundana bafite umutima umwe n’icyerekezo kimwe, bakanatekereza kurushinga ariko bagera mu gihe cyo kubana bikicwa n’imiryango kubera gukomeza kwiyumva mu ndorerwamo y’amoko.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Isakazabumenyi mu Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana aganiriza itsinda ry’Abanyarwanda baba mu mahanga bari bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 11, yababwiye ko Ndi Umunyarwanda izafasha urubyiruko cyane kuko hari bamwe muri bo bajyaga bashaka kubana ubukwe bugapfa igihe cyo gusezerana mu matorero cyageze.
Ati “Abapasiteri ni bo baduha ubuhamya. Mu gihe abantu bikundaniye ni gake babana kuko kugira ngo ubukwe bubeho biragorana, ariko uno munsi tugomba kugira imbaraga zo kubirwanya abana bato na bo ntibagenderemo.” Akomeza avuga ko abana bagomba kubwizwa ukuri bagakurana urukundo.
Dr Jean Baptiste Habyarimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’ Ubumwe n’Ubwiyunge, yavuze ko ubwoko bukiri mu mitima y’abantu ku kigereranyo cya 25 na 30%. Ati “abantu baracyibona mu moko. Mu bushakashatsi Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ariko gahunda ya Ndi Umunyarwanda izafasha mu guteza imbere Ubunyarwanda kuruta gukomeza kwibona mu ndorerwamo y’amoko.”
Ndi umunyarwanda ni gahunda iduhuza mu miryango
Minsitiri Nsengimana yavuze ko Ndi Umunyarwanda igomba kuba umuco wo kuganiraho ku bibazo byubaka umuryango nyarwanda, abantu bakaganira badatinya kurebana mu maso bityo ufite ikimuri ku mutima cyamukomerekeje akabasha kukivuga kigashakirwa umuti nk’umuryango nyarwanda ; kuko iyo umuntu avuze ibimurimo bifasha mu kubibonera ibisubizo kandi bigafasha n’abandi gukira ibikomere no gutera intambwe yo kuvuga ibibarimo n’uko babyumva bigashakirwa umuti.
Avuga ko iyi gahunda igenda ifasha mu isanamitima ry’Abanyarwanda, bigafasha kugira umuryango Nyarwanda wisanzuranaho ntihagire ugira urwikekwe ku wundi bigafasha mu gukomeza kubaka umuryango Nyarwanda aho buri wese yumva atekanye ku mutima.



















TANGA IGITEKEREZO