00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nduba: Bakoresha amazi ashokamo imyanda ividurwa mu misarani y’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 23 May 2014 saa 06:17
Yasuwe :

Abaturage baturiye Umudugudu wa Burungero, Akagari ka Gatunga Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo bamenyereye gukoresha amazi ateganye n’ibyobo bijyanwamo imyanda ividurwa mu misarani yo mu Mujyi wa Kigali.
Aba baturage baturiye mu kabande k’umusozi wacukuwemo ibi byobo bakoresha amazi y’isoko (isooko) ituruka muri wo, bakaba bavuga ko hari igihe imvura igwa igashokana amazi aturuka aho imyanda iba igahura n’isoko. Iyi soko ngo ikaba yarakoreshejwe kuva mu bisekuru byabo.
Bamwe mu (…)

Abaturage baturiye Umudugudu wa Burungero, Akagari ka Gatunga Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo bamenyereye gukoresha amazi ateganye n’ibyobo bijyanwamo imyanda ividurwa mu misarani yo mu Mujyi wa Kigali.

Aba baturage baturiye mu kabande k’umusozi wacukuwemo ibi byobo bakoresha amazi y’isoko (isooko) ituruka muri wo, bakaba bavuga ko hari igihe imvura igwa igashokana amazi aturuka aho imyanda iba igahura n’isoko. Iyi soko ngo ikaba yarakoreshejwe kuva mu bisekuru byabo.

No mu gihe cy'izuba amazi y'isoko bakoresha aba yanduye

Bamwe mu bavuganye na IGIHE bemeza ko babangamiwe no kuba batuye mu kabande k’umusozi umenwaho imyanda kuko mu gihe cy’imvura hari amazi aturukayo akabanduriza isoko kandi hari abayinywa, bakayitekesha, bakayoga n’ibindi.

N’ubwo ari ay’isoko, nta bwo asa neza nk’uko andi masoko aba ameze kuko aho areka aba ajya gusa n’areka hejuru y’imyanda iri ku gasongero k’umusozi.

Abaturiye muri uyu mudugudu ntibavuga rumwe ku ikoreshwa ry’aya mazi kuko hari abatabariza umwanda banywa mu gihe abandi bo bavuga ko kuba imyanda yarahageze baramenyereye kuyakoresha nta cyo bibabwiye.

Umwe muri bo utashatse kwivuga izina usanzwe ayanywa yagize ati: “Wakwicwa n’inyota uhareba amazi aha? Hica umutongero”.

Kimwe mu byobo bicyuzuramo iyi myanda i Nduba

Umukecuru mugenzi we wemeza ko na ba sekuru bakoresheje iyi soko yongeyeho ati: “Ariya mazi turayakoresha ariko nta kundi twagira. Iyo imvura iguye imanukana imyanda, keretse iyo itaguye. Twumvaga bavuga ngo bagiye kucyimura ariko byahereye iyo”.

Benshi muri bo bavuga ko badakoresha andi mazi kuko n’ayo bakabaye bakoresha ababa kure ku buryo bibasaba kugera aho ari rimwe na rimwe kuko hababera kure.

Undi mubyeyi w’abana batandatu yagize ati: “Aho twakavomye andi mazi hatubera kure, bidusaba kwitwaza akajerekani rimwe na rimwe nk’igihe tugemuye amata ku gasanteri ka Nyacyonga. Naho abavuga ko aya mazi atari mabi byo ni mabi kuko njye sinatinyuka kuyanywa”.

Hope Tumukunde, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage yavuze ko iki kibazo atari akizi kuko atigeze yumva hari abavuga ko babangamiwe n’ubwo ibyo byobo koko bisanzwe bizwi ko bidatwikiriye.

Yagize ati: “Umuntu yajya kuhareba kuko nta complaint (kwijujuta) n’imwe twigeze twakira. Turabimenye tuzagenda tuhasure ni bwo tuzamenya icyakorwa”.

Nk’uko bisobanurwa n’impuguke mu bumenyi bw’ibidukikije, iyi myanda ishobora kugira ingaruka ku mazi yo munsi y’ubutaka mu gihe runaka kabone n’aho yaba itatembanywe n’imvura, kuko ubutaka ubwabwo bwikorera igikorwa cyo kuyinyunyuza (filtration) cyane ko ibyobo bibikwamo iyo myanda biba bitubakiwe na sima.

Icyo abaturage bo mu Muduguru wa Burungero bemeje ni uko amasazi yabanje kubatera mu minsi ya mbere y’iyubakwa ry’ikimoteri cya Nduba atakigaragara ndetse ngo bahura n’umunuko ukaze iyo imvura yaguye gusa.

Abaturage bavuga ko imyanda iri ku gasozi hejuru hari igihe imanurwa n'imvura

Ibikomeje kwibazwaho ni ikigenderwaho kugira ngo agace gatoranywe mu tugomba gushyirwaho imyanda mu gihe bigaragara ko hari abo byabangamira.

Ivomero riri hafi n'ibiro by'akagari ka Gatunga ribabera kure nubwo na ryo ari uruhombo

Imyanda ijyanwa mu byobo by’ikimoteri cya nduba mu masaha y’ijoro

Nk’uko byemezwa n’ababa begereye ahavidurwa imisarani mu Mujyi wa Kigali rwagati, imodoka zifashishwa zikunze kuza kuvidura no gutwara imyanda mu masaha y ’ijoro ahagana saa tanu cyangwa mu rukerera kuva saa cyenda.

Imodoka ividura imyanda ikora amasaha y'ijoro kuko haba hagenda bacye

Abarara izamu ku mazu avidurwamo imyanda bemeza ko iyo izi modoka zitangiye imirimo umunuko uba ari mwinshi ari na yo mpamvu bakeka ko kuba bikorwa mu masaha y’ijoro biterwa n’uko haba hirindwa kubangamira imbaga nyamwinshi.

Umwe mu barara izamu muri imwe mu magorofa yo mu mujyi wavuganye na IGIHE, yagize ati: “Muri icyo gitondo haba hanuka kandi n’ibyo bimodoka biradusakuriza iyo bivoma imyanda”.

Ahandi iyi myanda ibonwa nk’ifumbire y’imborera ifasha cyane ibihingwa

Abacukura bakanavidura imisarani y’abaturage basanzwe mu turere tugize Umujyi wa Kigali bagiranye ikiganiro na IGIHE bemeje ko akazi kabo ari keza ariko kaba karimo n’amakuba menshi kuko abagakora baba bikanga impanuka.

Niyoyita Faustin ucukura akanavidura imisarani yo mu Murenge wa Kimisagara yavuze ko bakora aka kazi bigengesereye cyane kubera ko gashobora gutuma batakaza ubuzima bwabo isaha ku isaha.

Niyoyita yakomeje avuga ko imyanda akura mu musarani iba ifumbire bakoresha.

Yagize ati: “Umwanda dukuramo ni yo fumbire ikoreshwa cyane mu mirima, kandi ituma ibihingwa byera cyane”.

Kanamugire Florien na we utuye mu Murenge wa Kimisagara yongeyeho ko aka kazi kabatunze kandi kabinjiriza imari mu buryo bufatika.

Ubwo IGIHE yabazaga bamwe mu bahinzi bo mu Ntara y’i Burengerazuba mu bice bizwi ku izina rya “Paysannat”, mu turere twa Rubavu na Nyabihu, bemeje ko ikoreshwa ry’imisarani cyane cyane iyamaze kubora byafashaga ubuhinzi bwabo ariko bigacibwa n’abari batangiye kujya bakoresha itarabora.

Bivugwa kandi ko hari n’uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru dukoresha iyi fumbire.

Umuhinzi uzwi ku izina rya Kaparata yavuze ko imisarane yigeze gukoreshwa cyane n’abahinzi bo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu aho atuye, bakabuzwa kuyikoresha batangiye kwadukira imisarani itarabora kuko byabonwaga nk’umwanda.

Yagize ati: “Sinigeze gukoresha imisarani ariko benshi barayikoreshaga bageza n’aho kurangiza iyaboze batangira kwadukira n’ikiri mishya, bituma ubuyobozi bw’umurenge na agoronome babihagarika, imisarani ntigikoreshwa”.

Kaparata yongeyeho ko mu bigaragara imyanda yaboze yagiraga akamaro gakomeye iyo urebye uko yari itangiye kujya icuranwa n’abahinzi.

Kuri ubu ngo basabwe kujya bakoresha imborera ikomoka ku matungo kandi na yo yamaze kubora kuko ari yo igira akamaro ikaba ihabanye n’abari batangiye kwadukira gutoba amazirantoki.

Hari imikuku igaragara n'amaso iva ahamenwa iyi myanda
Aho imodoka zisukira amazirantoki nyuma yo kuyakura mu mujyi
Icyobo cyacukuwe i Nduba cyamaze kuzura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages