00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Ingabo z’u Rwanda zifatanije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 1 December 2013 saa 10:13
Yasuwe :

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo, ofisiye n’abandi basirikare, bifatanije n’abaturage ba Nduba, akarere ka Gasabo, mu gikorwa cy’umuganda cyabaye ku wa 30 Ugushyingo 2013.
RDF n’abaturage b’utugari tubiri ( Gasanze na Gatunga) tw’umurenge wa Nduba bari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu n’imari, Munara Jean Claude bakoreye ishyamba riherereye Nyacyonga mu kagari ka Gatunga, barikonorera, (…)

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo, ofisiye n’abandi basirikare, bifatanije n’abaturage ba Nduba, akarere ka Gasabo, mu gikorwa cy’umuganda cyabaye ku wa 30 Ugushyingo 2013.

RDF n’abaturage b’utugari tubiri ( Gasanze na Gatunga) tw’umurenge wa Nduba bari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu n’imari, Munara Jean Claude bakoreye ishyamba riherereye Nyacyonga mu kagari ka Gatunga, barikonorera, banasibuye imirwanyasuri iririmo. Muri icyo gikorwa hatunganijwe Hegitari zigera ku munani.

Nyuma y’umuganda abaturage n’ingabo bitabiriye ikiganiro cya “Ndi Umunyarwanda”. Abayobozi batanze ibiganiro basobanuye ko “Ndi Umunyarwanda” ari gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda, ikangurira Abanyarwanda kurushaho kunga ubumwe, bakishimira kuba Abanyarwanda kurusha ibindi bibatandukanya by’amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa yagiye ashyirwa imbere kubera politiki mbi.

Abayobozi basabye abakurikiye ikiganiro guharanira kuba Abanyarwanda beza biyubakira igihugu, bakatura ibikomere basigiwe n’amateka y’amacakubiri yagiye aranga u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi, babiganira mu miryango yabo n’ahandi. Bityo bakazaraga abana b’u Rwanda igihugu kizira amacakubiri, ahubwo kigashyira imbere indangagaciro y’ubunyarwanda.

Ikiganiro cyasojwe n’umudiho w’abasirikare n’abaturage, bahuza urugwiro.

Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba mu gikorwa cy'umuganda
Abasirikare n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda
Nyuma y'umuganda abawitabiriye bakurikiranye ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda
Nyuma y'umuganda n'ikiganiro kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda, bacinye umudiho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages