Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo, ofisiye n’abandi basirikare, bifatanije n’abaturage ba Nduba, akarere ka Gasabo, mu gikorwa cy’umuganda cyabaye ku wa 30 Ugushyingo 2013.
RDF n’abaturage b’utugari tubiri ( Gasanze na Gatunga) tw’umurenge wa Nduba bari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu n’imari, Munara Jean Claude bakoreye ishyamba riherereye Nyacyonga mu kagari ka Gatunga, barikonorera, banasibuye imirwanyasuri iririmo. Muri icyo gikorwa hatunganijwe Hegitari zigera ku munani.
Nyuma y’umuganda abaturage n’ingabo bitabiriye ikiganiro cya “Ndi Umunyarwanda”. Abayobozi batanze ibiganiro basobanuye ko “Ndi Umunyarwanda” ari gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda, ikangurira Abanyarwanda kurushaho kunga ubumwe, bakishimira kuba Abanyarwanda kurusha ibindi bibatandukanya by’amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa yagiye ashyirwa imbere kubera politiki mbi.
Abayobozi basabye abakurikiye ikiganiro guharanira kuba Abanyarwanda beza biyubakira igihugu, bakatura ibikomere basigiwe n’amateka y’amacakubiri yagiye aranga u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi, babiganira mu miryango yabo n’ahandi. Bityo bakazaraga abana b’u Rwanda igihugu kizira amacakubiri, ahubwo kigashyira imbere indangagaciro y’ubunyarwanda.
Ikiganiro cyasojwe n’umudiho w’abasirikare n’abaturage, bahuza urugwiro.



















TANGA IGITEKEREZO