Nduhungirehe asanga icyo cyemezo gituma hibazwa niba amagambo y’urwango Ekenge yavugiye kuri televiziyo y’igihugu mu mwaka ushize yari imyitwarire ye bwite, cyangwa niba agaragaza imitekerereze yemerewe mu butegetsi bw’i Kinshasa.
Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 27 Nzeri 2026, Nduhungirehe yavuze ko inkuru y’uko Ekenge yasubijwe mu nshingano “iteye impungenge kandi idakwiye mu buryo bwinshi.”
Yakomeje agira ati “Ni ikimenyetso, niba hari hakenewe ikindi, cy’uko amagambo y’urwango yibasira Abanye-Congo b’Abatutsi n’ingengabitekerezo ya jenoside muri RDC atari ibikorwa by’abantu bake bo mu ngabo cyangwa mu butegetsi, ahubwo ari gahunda ya politiki Leta yemera.”
Gen Maj Ekenge yari yahagaritswe by’agateganyo mu mpera za 2025 nyuma y’amagambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ya RDC, RTNC, ku wa 27 Ukuboza.
Muri icyo kiganiro, yaburiye Abanye-Congo gushakana n’Abatutsikazi, abashinja ibinyoma bishingiye ku bwoko.
FARDC icyo gihe yitandukanyije n’amagambo ye, ivuga ko atagaragazaga umurongo w’ingabo cyangwa uwa Leta, maze imuhagarika ku nshingano z’ubuvugizi.
Abahagarariye bamwe mu Batutsi bo muri RDC basabye ko akurikiranwa n’ubutabera, ariko ntibyigeze bikorwa.
Nduhungirehe yavuze ko, nubwo Ekenge yahagaritswe nyuma y’uko amagambo ye yamaganywe, atigeze akurikiranwa n’ubutabera.
Kuri we, kuba yongeye guhabwa umwanya wo kuvugira ingabo nyuma y’amezi icyenda bisubiza inyuma ubushake bwo kurwanya amagambo y’urwango.
Minisitiri Nduhungirehe yanenze n’uburyo iryo subizwa mu nshingano ryamenyekanye.
Ati “Ni amakuru yatangajwe hafi mu ibanga, binyuze mu itangazo rya Sylvain Ekenge ryavugaga inkuru ibabaje; ibyo bigamije gucecekesha cyangwa gutera ubwoba abashaka kunenga iri subizwa mu nshingano, haba imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga.”
Amakuru y’uko Ekenge yongeye kuvugira FARDC yagaragaye ubwo yashyiraga umukono ku itangazo ry’ingabo ryerekeye impanuka y’indege yabereye i Kenge, mu Ntara ya Kwango, ku wa 25 Nzeri 2026.
Mu gihe yari yarahagaritswe, inshingano ze zari zarahawe by’agateganyo Lt Col Mak Hazukay Mongba, wari usanzwe ari Umuvugizi Wungirije wa FARDC.
Kugeza ubu nta gisobanuro gishya cya FARDC ku mpamvu Ekenge yasubijwe mu nshingano kigaragara.
L'annonce de la réintégration du Général Major Sylvain Ekenge comme Porte-parole des Forces Armées de la République Démocratique du Congo (FARDC), est troublante et indécente à plus d'un titre:
1) Il s'agit d'une confirmation, s'il en fallait encore, que les discours de haine… pic.twitter.com/y6nSgPbtMa
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) September 27, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!