00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nduhungirehe yibukije u Burundi kutivanga mu kibazo cya FDLR, akemanga ubuyobozi bwabwo muri AU

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 September 2026 saa 12:50
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze mugenzi we w’u Burundi, Edouard Bizimana, wavuze ko FDLR ari urwitwazo rwifashishwa mu guhisha impamvu nyazo z’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa yashyize kuri X kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Nzeri 2026, Bizimana yavuze ko FDLR ari “urwitwazo rukoreshwa mu guhisha impamvu nyazo z’intambara yashowe ku Banyekongo”.

Nduhungirehe yamusubije amwibutsa inshingano afite mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kandi ko uyu muryango washyigikiye kenshi ibyemezo byo gusenya FDLR.

Yagize ati “Ndibutsa ko Édouard Bizimana atari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi gusa, ahubwo anayoboye Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Nduhungirehe yavuze ko Bizimana akwiye kumenya imyanzuro y’umuryango ayoboye ku birebana na FDLR.

Ati “Niba adasoma inyandiko z’umuryango ayoboye, ndamwibutsa ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wafashe imyanzuro myinshi yamagana umutwe wa FDLR w’abajenosideri, usaba ko wamburwa intwaro n’abawugize bagasubizwa mu bihugu byabo.”

Yakomeje amwibutsa uruhare rwa AU mu gushyigikira amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington.

Ati “Ndamwibutsa kandi ko AU, binyuze mu buhuza bwayo, ishyigikiye nta kuzuyaza amasezerano ya Washington, yashyizweho umukono Perezida Evariste Ndayishimiye ahari.”

Nduhungirehe yavuze ko muri ayo masezerano, Leta ya RDC yiyemeje gusenya FDLR. Yabajije impamvu Bizimana ahakana uburemere bw’icyo kibazo kandi u Burundi butari mu bihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano.

Ati “Bishoboka bite ko Édouard Bizimana, ufite igihugu kitashyize umukono kuri ayo masezerano, aza kuvuga ko FDLR ari ‘urwitwazo’?”

Nduhungirehe yakomeje agaragaza uburyo Ingabo z’u Burundi zikorana na FDLR mu Burasirazuba bwa RDC, anenga kuba Bizimana akomeje kuvuga ko uwo mutwe atari ikibazo.

Ati “Birababaje kubona uyoboye Inama y’Abaminisitiri ba AU, ufite ingabo z’igihugu cye zikorana na FDLR mu Burasirazuba bwa RDC, akomeza guhakana ko hari umutwe w’abajenosideri wamaganwe inshuro nyinshi n’umuryango ayoboye.”

Yasoje avuga ko AU ikwiye kwitonda mu guhitamo abahabwa inshingano zo kuyobora inzego zayo.

Si ubwa mbere Bizimana avuga ko FDLR atari ikibazo gikomeye ku Rwanda. Mu kiganiro cyatambutse muri Kanama 2026, yavuze ko uwo mutwe utigeze ugaba igitero ku Rwanda.

Ati “FDLR ntiyigeze itera u Rwanda, hashize imyaka irenga 30 bayivuga ariko nta gitero uwo mutwe wigeze ugaba mu Rwanda. Kuva mu 1996, habaye ibitero, bakorana na Leta ya Congo barabarwanya […] twe FDLR ntabwo dushobora kuyifasha kuko turabizi ko nta kamaro.”

Kuri Bizimana, FDLR imaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa RDC isa n’ikibazo kigira agaciro bitewe n’uwakivuze. Kuri we iyo u Rwanda rukivuze, biba ari “urwitwazo”.

Nyamara gusenya FDLR ni imwe mu ngingo nyamukuru ziri mu masezerano y’amahoro ya Washington yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse n’amahanga yakomeje gusaba uyu mutwe w’iterabwoba usenywa bifatika.

Amateka ya Bizimana kuri X agaragaza ko FDLR n’u Rwanda ari zimwe mu ngingo avuga adakaraze ururimi karindwi. Mbere yo kujya muri Guverinoma, yari yaranditse ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda, ahubwo ko ikoreshwa nk’urwitwazo.

Nduhungirehe yibukije u Burundi kutivanga mu kibazo cya FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages