Iyi Komisiyo ivuga ko hari imyanya 15 014 itarimo abayobozi kubera abari bayirimo beguye abandi bakayivamo kubera izindi mpamvu zihariye, ikaba igomba kuzuzwa binyuze muri ayo matora.
Mu matora y’abo ku nzego z’umudugudu n’utugari, abaturage bazatora mu buryo busanzwe bwo gutonda umurongo inyuma y’abakandida naho ku rwego rw’umurenge n’uturere batore mu buryo bw’ibanga bukoresha udusanduku.
Umunyamabanga Mukuru wungirije muri Komisiyo y’Amatora, Immaculee Mukarurangwa, yabwiye The New Times ko imyanya ikeneye kuzuzwa ari iy’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’inama njyanama zatwo, abajyanama b’imirenge n’uturere n’abahagarariye abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.
Yongeyeho ko hazatorwa n’abokozi b’uturere twa Kamonyi na Rubavu. Asobanura ko amatora ku nzego z’umudugudu n’utugari azabera mu muganda uteganyijwe ku wa Gatandatu ku ya 28 Ukwakira.
Ati “Amatora azatangira ku wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi mu muganda. Twaganiriye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu tubyemeranyaho. Bizoroshya icyo gikorwa binahangire igihe kuko kubyitabira bizorohera abaturage. Bazabanza bakore Umuganda ubundi batore abakuru b’imidugudu n’ab’utugari.”
Komisiyo y’Amatora izagenzura abakandida ndetse itange impapuro z’amatora ku rwego rw’imirenge n’uturere.
Abashaka kuba abakandida batanze inyandiko zibisaba ku biro bya Komisiyo y’Amatora mu turere hagati ya 10 na 20 Ukwakira, naho urutonde ndakuka ruzatangazwa ku ya 24 abemerewe abatangire kwiyamamaza ku ya 26 Ukwakira 2017.
Ku ya 11 Ugushyingo hazaba amatora y’abagize inama njyanama z’imirenge, ku ya 13 hatorwe abajya mu myanya yihariye mu turere, ku ya 14 Ugushyingo hatorwe abuzuza imyanya yihariye ku rwego rw’umurenge naho ku ya 17 Ugushyingo hazatorwa abajya muri njyanama z’uturere na ba meya.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ladislas Ngendahimana yavuze ko batangiye ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bazitabire amatora ari benshi kandi batora abayobozi baziho ubushobozi n’ubunyangamugayo.
Amatora y’inzego z’ibanze yaherukaga kuba muri Gashyantare na Werurwe 2016.



















TANGA IGITEKEREZO