00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NEC yasabye abayobozi batorwa guha agaciro ababa babatoye

Yanditswe na

Ezechiel Mbananabo

Kuya 22 February 2016 saa 09:22
Yasuwe :

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2016, Abanyarwanda bujuje ibisabwa bazindukiye mu matora y’Abajyanama rusange n’abakandida b’abagore bavamo 30% mu Nama Njyanama z’Uturere.

Abakandida bahatana bamaze iminsi biyamamaza hirya no hino mu tugari tugize Imirenge bazatorerwamo, babwira abaturage ibyo bazabagezaho nibaramuka batowe.

Nyuma y’ibarura ry’amajwi hagomba kuzamuka uwarushije abandi ku mwanya w’Umujyanama rusange muri buri Murenge, n’uwarushije abandi mu cyiciro cy’abakandida b’abagore.

Aba nibahura mu Karere bazaba bagize Inama Njyanama y’Akarere , ari nayo yitoramo Komite Nyobozi y’Akarere, igizwe na Meya n’abamwungirije babiri.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2016, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC), yasabye abayobozi bagiye gutorwa kuzirikana ibyo basezeranyije abaturage no kumva ko ari bo bitezweho kurangiza ibikorwa bya gahunda y’icyerekezo 2020.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora,Charles Munyaneza, yagize ati "Abayobozi bagiye gutorwa bumve ko Abanyarwanda bazinduka bajya gutora badata igihe, ko batagiye gukina bityo batagomba gutatira icyizere bagiriwe.”

Yavuze ko iyo utowe nk’umuyobozi uba ugiranye amasezerano n’umuturage wagutoye, kandi ko nawe iyo wiyamamaza ari byo uba ushaka.

Ati "Icyizere babafitiye ni igihango bagirana namwe, ibyo mwabwiye Abanyarwanda mwiyamamaza mukwiye kubishyira mu bikorwa.”

Aya matora azakurikirwa n’ay’abagore bagize 30% by’abagomba kugira Inama Njyanama z’Uturere azaba tariki ya 25 uku kwezi.

Hazakurikiraho ay’abagize Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore ku turere ndetse n’ay’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Akarere, mu gihe tariki ya 27 Gashyantare, hazatorwa abayobozi bashya b’Uturere 30 tugize u Rwanda, mu matora y’abagize Biro y’Inama Njyanama z’Uturere n’ay’abagize Komite Nyobozi z’Uturere.

Mu bayobozi bacyuhe igihe, hagiye humvikanamo bamwe na bamwe batujuje inshingano zabo uko bikwiye, ndetse hari n’abagiye batabwa muri yombi bashinjwa gucunga nabi inkunga zigenerwa abaturage batishoboye nka VUP, guhohotera abaturage n’ibindi.

Mu bihe bitandukanye kandi hari n’abayobozi b’Uturere bagiye begura, bavuga ko babikoze ku mpamvu zabo bwite, ariko nyuma bikaza kugaragara ko hari ibyo batabashije kuzuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages