Tariki ya 3 na 4 Kanama, Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora babyukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu.
Mu cyumweru gishize NEC yatangaje ko Paul Kagame w’ishyaka FPR Inkotanyi ariwe watsinze bidasubirwaho ku majwi 98.79 %; umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% naho Frank Habineza abona 0.48%. Abatsinzwe bose bahise bemera ko batsinzwe.
Mu itangazo NEC yashyize hanze, Perezida wayo Prof Kalisa Mbanda yavuze ko Komisiyo ishimira Abanyarwanda ubwitange bagaragaje ngo amatora agende neza.
Yagize ati “Komisiyo y’amatora irashimira byimazeyo Abanyarwanda ku ruhare bagize mu matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda, n’uburyo bayitwayemo muri rusange agakorwa mu mucyo n’umutekano bisesuye.”
NEC yanashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bayifashije ngo icyo gikorwa kigende neza.
Mbanda yagize ati “Komisiyo y’igihugu y’Amatora irashimira inzego zitandukanye, iza Leta n’izitari iza Leta, ubufatanye zayigaragarije nk’abafatanyabikorwa mu myiteguro no mu migendekere myiza y’amatora. Irashimira kandi abakorerabushake b’amatora umurava n’ubwitange byabo, byatumye amatora agenda neza.”
NEC yanashimiye Abanyarwanda by’umwihariko uburyo bakiriye neza ibyavuye mu matora.
Mu matora ya Perezida, Abanyarwanda b’imbere mu gihugu bari bariyandikishije kuri lisite y’itora banganaga na 6,897, 076, abitabiriye amatora ni 6,769, 514 bangana na 98.5 %.
Mu mahanga hari hiyandikishije Abanyarwanda 44,362, abayitabiriye ni 39,719 bangana na 89.53 %.



















TANGA IGITEKEREZO