00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NEC yatangiye imyiteguro y’amatora y’abadepite

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 29 January 2018 saa 01:20
Yasuwe :

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) iri mu gutegura amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite, ateganyijwe muri Nzeri 2018.

Umunyamabanga Nshingabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yabwiye The New Times ko nubwo itariki nyayo y’amatora itaremezwa, hari ibyatangiye gukorwa.

Yagize ati “Turi muri gahunda yo gutegura amabwiriza aba afite ibisobanuro byinshi kurusha itegeko ubwaryo, hatangwa amakuru menshi ku batora, n’abifuza kwiyamamaza. Turateganya ko lisiti z’itora zizaba zarangiye nyuma gato y’icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata.”

Yakomeje avuga ko mu kuvugurura lisiti z’itora bateganya kujya mu bice byose by’igihugu n’Ambasade zose z’u Rwanda, bandika abazatora bashya. Buri mwaka haba hateganyijwe abagejeje igihe cyo gutora bwa mbere bagera ku bihumbi 200.

Ati” Birumvikana ko tugomba gusiba abapfuye ndetse tugakora ibishoboka ku buryo abimukiye ahandi nabo babasha gutora. Turateganya ko uyu mwaka umubare w’abaturage bagejeje igihe cyo gutora ugera kuri miliyoni 7.1, uyu mubare ukomeza kuzamuka kubera abagiye gutora bwa mbere.”

Munyaneza wagarutse ku bijyanye n’imyiteguro mu buryo bw’ibikoresho, yavuze ko bigomba kuba byabonetse bitarenze Nyakanga naho ingengo y’ingengo y’imari biteganyijwe ko izakoreshwa ikaba iri hagati ya miliyari eshanu n’esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

NEC igaragaza ko bateganya kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamariza kuba abadepite mu cyumweru cya mbere cya Nyakanga.

Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80, muri yo 53 ihatanirwa binyuze mu mashyaka, 24 igenewe abagore, ibiri ihabwa urubyiruko mu gihe undi umwe ugenerwa abafite ubumuga. Abakandida bigenga nabo ntibahezwa.

Uwiyamamariza kuba umudepite agomba kuba ari Umunyarwanda wujuje byibura imyaka 21 y’amavuko. Uretse kuba wanditse kuri lisiti y’itora kandi ugomba no kuba utarakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo.

Umunyabanga Nshingabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages