00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NESA yavuze igihe amanota y’abakoze ibizamini by’amashuri yisumbuye azasohokera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2026 saa 08:53
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard yatangaje ko mu minsi itarenze icyumweru n’igice bazaba batangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye mu 2025/26.

Ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye byakozwe ku wa 15 Nyakanga 2026. Imibare igaragaza ko abakoze ibizamini mu mashuri y’icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye ari 108.722.

Ubwo Dr Bahati yari mu kiganiro kuri RBA, ku wa 28 Kanama 2026, yavuze ko amanota y’abarangije umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye azasohoka mu gihe cya vuba.

Ati “Gutunganya amanota y’abarangije amashuri yisumbuye bigeze kure ku buryo twavuga ko mu minsi mike cyane, itagera wenda kugera mu cyumweru cyangwa icyumweru n’igice dushobora kuba twatangaje amanota.”

Mu Rwanda iyo amanota asohotse, ababonye amanota abemerera kwiga kaminuza bahita bajya kwiga batagombye gutegereza umwaka.

Mu mwaka ushize abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 89,1%, aho abahungu batsinze ku kigero cya 93,5% naho abakobwa batsinda kuri 85,5%.

Amanota y'abarangije amashuri yisumbuye azasohoka vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages