Miss Rwanda Akiwacu Colombe uvuye mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ikirere n’itangwa ry’ibihembo bya Equator Prize Awards yemeza ko impamba yavanyeyo izamufasha mu kwigisha urubyiruko gukunda igihugu no kurushaho kugihindura cyiza.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Miss Akiwacu Colombe nyuma yo kugaruka mu Rwanda yasobanuye ko mu rugendo amazemo iminsi i New York ngo yahuye n’abayobozi bakomeye ku Isi, yungutse inama n’ibitekerezo bizamufasha kurushaho gushishikariza urubyiruko guhindura Isi nziza kurusha uko bayisanze.
Miss Akiwacu ati « Mu butumwa natangiye hariya ni ugushishikariza Isi yose cyane cyane urubyiruko gukora cyane birushijeho mu guteza imbere ibihugu byabo. By’umwihariko kubungabunga ibidukikije niyo ntero Isi yose ifite, ikindi gikomeye ni uko urubyiruko ari twe mbaragaza z’igihugu. »
Akomeza agira ati « Nk’uko nabivugiye muri Amerika mu biganiro twahakoreye n’itangazamakuru, Isi izahindurwa nziza n’imbaraga zacu kandi buri wese akwiye kumva ko ari inshingano ze. Nahungukiye ibitekerezo nzasangiza urubyiruko rw’u Rwanda kugira ngo turusheho kwiyubakira igihugu no kugiteza imbere »
Mu bayobozi bakuru yahuriye na bo i New York, harimo Inyungu ikomeye nakuye muri Amerika ni uko nahuye na bamwe mu bayobozi bakomeye ku rwego rw’Isi, harimo Umunya- Sénégal Abdoulaye Mar Dieye ,umwe mu bungirije Ban Ki-Moon, banagiranye ikiganiro anamwemerera ubufatanye.
Ati «Nk’uriya mugabo Abdoulaye Mar Dieye wungirije Ban Ki-Moon, nahuye n’abayobozi bakomeye mu nzego zitandukanye. Ku bw’amahirwe nanabonanye na Perezida wacu Paul Kagame, ni ibintu byanshimishije cyane. Nigiye byinshi ku mpanuro zahatangiwe, hari ikintu gikomeye nubatse ku buzima bwanjye ariko by’umwihariko kuba naragiye hariya nzi neza ko nahesheje ishema igihugu cyacu cy’u Rwanda. »
Miss Akiwacu Colombe yahagurutse mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri yagarutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2014.



















TANGA IGITEKEREZO