Perezida Paul Kagame yibukije abasaga 60,000 bitabiriye igitaramo cya Global Citizen Festival ko iterambere n’ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho atari impanuka, ahubwo rubikesha gukora cyane bishingiye ku ngufu n’ubushobozi rwivomyemo.
Iki gitaramo ngarukamwaka gikangurira abayobozi b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kurandura ubukene bukabije mu mpfuruka zose z’Isi, cyabereye kuri Central Park i New York mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2014.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bacyitabiriye barimo abayobozi bakomeye baherutse kwitabira inama ya Loni n’abahanzi b’ibyamamare ku Isi, yabanje kubaratira uburyo Abanyarwanda bafashe iya mbere mu kwikemurira ibibazo, uburyo indwara z’ibyorezo nka Malariya n’impfu z’abana biri hafi kurandurwa burundu.
Umukuru w’igihugu kandi yasobanuriye amahanga ko kuba u Rwanda ruri ku muvuduko mwiza mu iterambere rubikesha gukoresha ingufu zarwo kamere no kuba rwarashyizeho gahunda ihamye yo gushyira ingufu mu baturage barwo.
Perezida Kagame ati “Mu Rwanda abarenga miliyoni bivanye mu bukene. Impfu z’abana zagabanutse mu buryo bwa mbere bwihuse mu mateka. Malariya yari icyozerezo gihitana benshi kurusha ibindi. Uyu munsi, impfu zagabanutseho hafi 70%. Ibi si impanuka. U Rwanda rwahisemo guha ubushoboza abaruturage barwo no gushyiraho gahunda ihamya mu kubigeraho.”
Bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi bitabiriye igitaramo cya Global Citizen Festival harimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-Moon, Minisitiri w’Intebe wa Norvege Erna Solberg , Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Australia Sebastian Kurz, Perezida wa Banki y’Isi Jim Yong Kim , Umwamikazi Silvia wa Swede, Igikomangoma Madeleine cya Swede, Umuyobozi w’Umujyi wa New York Bill de Blasio, Mohammad Yunus wahawe igihembo cy’amahoro(Prix Nobel) n’abandi.
Hari kandi ibyamamare bikomeye ku Isi mu muziki, imideli na sinema nka: Swizz Beatz, Alicia Keys , Tiesto , Adrian Grenier , Ryan Reynolds, Trudie Styler, Sting , No Doubt , Alek Wek ,Jessica Alba , Carrie Underwood , Deborra-Lee Furness, Katie Holmes, Jay-Z, Beyonce n’abandi benshi.
Abataramiye abasaga ibihumbi 60 bari bitabiriye iki gitaramo harimo Jay-Z, Beyonce, Alicia Keys, Tiesto ,Fun., Tiësto, Carrie Underwood, No Doubt n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO