00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngirumpatse Matayo wari Perezida wa MRND yagumishirijweho igifungo cya burundu

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda na Mathias Hitimana

Kuya 29 September 2014 saa 12:36
Yasuwe :

Urukiko Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania (ICTR) rwateye utwatsi ubujurire bwa Matayo Ngirumpatse na Edouard Karemera bari abayobozi bakuru b’ishyaka rya MRND muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakatirwa gufungwa burundu.
Aba bombi bari barakatiwe gufungwa burundu mu Kuboza 2011 bamaze guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu ariko bajuririra imyanzuro y’urukiko.
Ngirumpatse na Karemera bayoboraga MRND bahamijwe bombi ibyaha bya Jenoside (…)

Urukiko Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania (ICTR) rwateye utwatsi ubujurire bwa Matayo Ngirumpatse na Edouard Karemera bari abayobozi bakuru b’ishyaka rya MRND muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakatirwa gufungwa burundu.

Aba bombi bari barakatiwe gufungwa burundu mu Kuboza 2011 bamaze guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu ariko bajuririra imyanzuro y’urukiko.

Ngirumpatse na Karemera bayoboraga MRND bahamijwe bombi ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, byakorewe hirya no hino mu gihugu n’abanyamuryango b’ishyaka ryabo; by’umwihariko Interahamwe zari zikomeye ku mugambi wa Jenoside.

Umushinjacyaha George Mugwanya yahamije ko Ngirumpatse na Karemera bari bafite umugambi umwe « kwica Abatutsi».

Calixte Nzabonimana wari Minisitiri w’Urubyiruko nawe yahamijwe ibyaha bya Jenoside, gushishikariza mu buryo bwose gutsemba Abatutsi.

By’umwihariko, Abacamanza bahamije ko Nzabonimana yashishikarije Abahutu b’iwabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama kwica Abatusti.

Capt Nizeyimana yakatiwe gufungwa imyaka 35

Uwari Capt Nizeyimana, umusirikare wa nyuma uburanishijwe na ICTR, yari ushinzwe iby’iperereza mu Ishuri rya Aba Ofisiye bato (ESO) i Butare. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 35 ahamijwe ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’iby’intamabara, ku kwica abantu benshi mu cyari Butare n’inkengero zayo. Yagabanyirijwe igihano, kuko nawe yari yakatiwe mbere gufungwa burundu.

Capt Nizeyimana wakomokaga hamwe n’uwari Perezida Juvénal Habyarimana, yanahamijwe ko yatanze itegeko ryo kwica Umwamikazi Rosalie Gicanda wari umufasha w’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Urubanza rwa Ngirumpatse rwatangiye mu 2003 rwakunze gusubikwa kenshi kubera ko yagiye ahura n’uburwayi.

Mbere aba bayobozi ba MRND baburaniraga hamwe n’uwahoze ari Umunyamabanga mukuru waryo, Joseph Nzirorera ndetse n’uwari Minisitiri w’Uburezi Andre Rwamakuba, ariko Nzirorera yitaba Imana azize uburwayi kuwa 11 Kamena 2010 naho Rwamakuba agirwa umwere mu 2006.

ICTR yashyiriweho kuburanisha abakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abandi baburanishijwe mu nkiko Gacaca, gahunda y’ubutabera yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda.

Hejuru ku ifoto: Ngirumpatse Matayo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages