00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngo bafatanyije na RPF-inkotanyi kubohora u Rwanda barwanisha umwuka wera

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 29 June 2015 saa 01:09
Yasuwe :

Abakambwe bafatwa nk’inararibonye mu ivugabutumwa mu Rwanda Rev. Cyaruhinda Mathias w’imyaka 83 na Bishop Casmir Nyirimbirima w’imyaka 81 bavuga ko bafashije ingabo za RPF- Inkotanyi kubohora u Rwanda bifashishije intwaro yabo Bibiliya.

Aba bashumba b’abakambwe babivugiye mu giterane cyaberaga mu rusengero rwa Jesus is Coming i Remera mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo bahatangiraga ubuhamya bw’ibyo banyuzemo barwana intambara z’umwuka n’iz’umubiri.

Aba basaza bavuga ko ubwo bari bari mu buhungiro muri Uganda bahanganye bikomeye na Idi Amin Dada, kuko yari yaraciye amatorero ndetse n’ubukirisitu, ariko bagakomeza gusenga kandi bakihanganira gutotezwa kose.

Rev.Cyaruhinda ubu w’imyaka 83 mu magambo ye yagize ati “Twarwanaga intambara z’umwuka n’iz’umubiri.Twasenze iminsi 67 tutaruhuka insengero zirafungurwa.Twarakomeje turasenga kugeza ku ndunduro y’ubutegetsi bwe.”

Muzee Cyaruhinda avuga ko basengeye Idi Amin ngo akizwe, Imana ikababwira ko akijijwe na Rusiferi yakizwa kuko ibikorwa bye n’ibya Rusiferi ntaho byari bitaniye, aho uwo mutegetsi w’igitugu (Idi Amin) yakomeje gutoteza abakirisitu, ndetse abenshi bakicwa.

Abo basaza ngo bigeze gufungirwa mu buvumo Imana irahabatabarira.

Gusa ngo nubwo bahoraga basengera ukwishyira ukizana kw’abakirisitu muri Uganda Nyirimbirima avuga ko banasengeraga Abanyarwanda bari barahungiye muri icyo gihugu ndetse bari inyuma ya RPF-Inkotanyi mu ntambara zose yagiye irwana, aho yarwanaga iz’umubiri na bo babaga bahagaze bwuma mu ntambara y’umwuka.

Bakomeza bavuga kandi ko u Rwanda rumaze kubohorwa, basanze n’ubundi abarutuye bakeneye indi nkunga y’amasengesho menshi, kuko ngo benshi muri bo bari bazi Kiliziya Gatolika gusa batumva neza ijambo ry’Imana ryaturukaga mu matorero y’amaduka.

Ngo gusenga cyane, kwiyiriza bagamije kwinginga Imana ngo ni byo byagiye bica imigozi yari yaraziritse abanyarwanda, ubu bakaba basigaye bitabira ijambo ry’Imana ndetse bagabanya ubwibone bagiraga.

Nyirimbirima avuga ko mu buhanuzi bwe yari azi ko Imana izakoresha u Rwanda ibikomeye ndetse ibitarigeze bikorwa n’irindi shyanga iryo ari ryo ryose, kandi ngo ibendera u Rwanda rukoresha ubu yari yararibwiwe n’Imana imuha n’ibisobanuro byaryo.

Basoza baha impanuro abanyarwanda ko icyo bakwiriye gukora ari ukwicisha bugufi bakubaha ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame, kuko ari kimwe mu bisubizo Imana yabahaye.

Ati “Abanyarwanda dukwiye dukwiye kubaha Imana kandi ntiwayubaha utubaha mwene so ubona, mwubahe abayobozi mubona, mukure akarengane mu mitima, mukure ikinyoma mu mitwe kuko Imana yanga abibone.”

Aba bakambwe bavuga ko Imana yabahaye uburambe kuko bose bagaragara nk’abafite ingufu ndetse bahagarara bemye aho bakigisha ijambo ry’Imana. Bavuga ko benshi bari mu kigero kimwe bataba bahaguruka n’aho bari.

Idi Amin Dada abo bakambwe bavuga, wari warabazonze, yayoboye Uganda kuva mu mwaka w’1971 kugeza 1979 akaba yaragiye avugwaho guhonyora uburenganzira bwa muntu mu miyoborere ye, kutavugirwamo, kwica, ruswa n’ibindi bibi byagiye biranga ubutegetsi bwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages