Uyu mutobe aba baturage bavuga ko bawunyweye mu rugo rw’uwitwa Gatabazi Diedonne ucuruza umutobe mu gasantere gaherereye mu mudugudu wa Gitaraga, nyuma yo kuwunywa ngo batangiye kugaragaraza ibimenyetso byo gucibwamo ndetse no kuruka batangira gukeka ko baba banyweye umutobe urimo amarozi.
Mutabaruka Eugene urwariye mu bitaro bya Kibungo yabwiye IGIHE ati ” uyu mutobe twawunyweye umeze neza kuko n’ubusanzwe twari dusanzwe tuwunywa ariko twaje gutungurwa no kumva turibwa mu nda bamwe batangira kuvuga ko twaba twarozwe, nibwo bamwe banatangiye kujya mu bavuzi gakondo kugira ngo babe babaha umuti uvura amarozi ariko nyuma yo kugezwa kwa muganga ubu dutangiye kumererwa neza.“
Umuyobozi w’ibitaro bikuru by’akarere ka Ngoma, Dr Namanya wiliam, yemeje ko nyuma y’ibizamini byakozwe basanze aba baturage baranyweye umutobe urimo umwanda akaba ari wo wabateje ibibazo byo gucibwamo ndetse no kuruka.
Dr Namanya akomeza asaba abaturage ko mu gihe bafashwe n’indwara zitandukanye bajya bihutira kujya kwa muganga bakivuza, aho kwihutira kujya mu bavuzi gakondo, akanasaba kujya birinda umwanda bakwita ku isuku ihagije cyane kubinyobwa bagurisha abantu benshi dore ko mu gihe byakomeza gutyo byashyira mu kaga ubuzima bw’abantu benshi.
Ubuyozi bw’inzego z’ibanze bukimenya iki kibazo bwihutiye kubajyana kwa muganga ku ngufu kuko bamwe batinyaga kujya kwa muganga bavuga ko nibaramuka bagezeyo bagaterwa inshinge kandi barozwe bashobora guhita bapfa.
Abaturage 10 muri bo bajyanywe kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Rukira naho abandi 23 bari barembye kurusha abandi bajyanya mu bitaro bikuru bya Kibungo.



















TANGA IGITEKEREZO