00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abafite ubumuga baracyibasiwe n’ihohoterwa mu ngo

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 31 August 2015 saa 06:24
Yasuwe :

Bamwe mu bafite ubumuga mu Karere ka Ngoma baracyakorerwa ihohoterwa mu miryango yabo, aho bamwe bafungiranwa mu nzu ngo batagaragara mu ruhame.

Nk’uko byagarutsweho na bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Ngoma, ngo iri hohoterwa rigaragara no mu mijyi kandi ngo riri kubagiraho ingaruka aho usanga bafatwa nabi.

Aganira na IGIHE, Karemera Leonard, umuyobozi wungirije w’abafite ubumuga muri ako karere yemeje ko hakigaragara ihohoterwa, kandi ngo biteye inkeke.

Yagize ati ”Hari aho abafite ubumuga bafungiranwa mu nzu mu gihe ababyeyi babo baba bagiye mu mirimo bakarya imyanda yabo mu misarani, kuko dufite urugero nk’aho byigeze kugaragara ahitwa muri Vietnam mu Kagari ka Cyasemakamba mu Murenge wa Kibungo.“

Ubuvugizi burakorwa arko haracyari byinshi byo gukora

Umwe mu bafite ubumuga bw’ingingo uhagarariye abandi mu makoperative, ukomoka mu Murenge wa Kazo, Akagari ka Birenga, yemeza ko n’iwabo iryo hohoterwa rihabera, bityo agasaba ko byahagarara.

Yagize ati: ”Nakwereka ingo zigera kuri eshanu mu kagari k’iwacu bizwi neza ko abo muri iyo miryango bahohotera abafite ubumuga bo mu miryango yabo.“

Gatusi Justin, Umuyobozi uhagarariye urugaga rw’abafite ubumuga ari na rwo rukurikirana uburenganzira bwabo ndetse n’imibereho myiza yabo, avuga ko abantu bakora nk’ibyo bakwiye guhanwa kuko baba barenze ku mategeko arengera abafite ubumuga.

Kugera ubu ntamubare uzwi w’abafite ubumuga muri aka karere kuko usanga hari benshi baba bagihishwa n’imiryango yabo mu mago kuburyo batamenyekana.

Ku ruhande rw’inzego zihagarariye abafite ubumuga zivuga ko hakibura imikoranire inoze hagati y’inzego zihagarariye abafite ubumuga n’inzego bwite za Leta ngo bamenyekane.

[email protected]
Besabesa M.Etienne


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages