00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abageni bamaranye umunsi umwe bucya batandukana kubera kubura ibirongoranwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 September 2019 saa 07:33
Yasuwe :

Umusore n’inkumi bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo bakoze ubukwe bararana ijoro rimwe bucya batandukana bitewe nuko umukobwa atazanye ibirongoranwa.

Umuryango w’umukobwa uvuga ko impamvu babikoze basanze inzu y’umusore nta kindi kintu na kimwe cyari kirimo.

Byabaye mu cyumweru gishize tariki ya 01 Nzeri ubwo aba bombi bakoraga ubukwe bw’igitangaza mu Mujyi wa Kibungo aho basezeraniye mu idini ya Islam, Nyina w’umukobwa akaza guhagarika kuboherereza ibishyingiranwa bitewe ngo n’uko umusore atigeze akwa umukobwa ndetse ngo ntibanasezerane imbere y’amategeko.

Bijya gutangira ngo aba bombi bagize igitekerezo cyo kubana ariko ntibakore ubukwe dore ko bari banasanzwe bafitanye umwana w’umuhungu, babigeza ku miryango nyina w’umukobwa yiyemeza kubashyigikira bagakora ubukwe.

Ngo umusore akibyumva yahise atangira gutegura ubukwe ashyira hanze n’amatariki y’ubukwe, iwabo w’umukobwa bamusaba gushaka amafaranga yo kuzakwa gusa ibindi ngo bazabyikorera kugira ngo umukobwa wabo ave iwabo mu mucyo.

Nkuko bamwe mu bantu ba hafi b’imiryango yombi babibwiye IGIHE, ngo habura iminsi mike ngo ubukwe bube nyina w’umukobwa yabwiye umusore ko amafaranga yamushiranye imyiteguro itararangira maze umusore afata amafaranga ibihumbi 400 yari agiye kugura inka yo gukwa ayaha nyina w’umukobwa kugira ngo akomeza ategure ubukwe neza.

Ngo bumvikanye ko atagikoye kuko nta yandi mafaranga yari afite.

Itariki y’ubukwe igeze, bwarabaye bugenda neza cyane ariko iwabo w’umukobwa bakomeza kugira igishyika biturutse ku kuba umuhungu atarigeze asezerana mu Murenge n’umukobwa wabo.

Nyina w’umukobwa wari waraguze ibishyingiranwa birimo utubati two mu nzu, intebe, matera n’ibindi bintu byinshi ngo bihenze cyane yahise ahagarika kubibaha, avuga ko azabibaha ari uko basezeranye.

Umwe mu bantu ba hafi bo mu muryango w’umukobwa yagize ati “ Uriya musore yari amaze iminsi ari umumotari. Twageze mu nzu yakodesheje dusanga nta kintu na kimwe kirimo ngo bari barindiriye ibishyingiranwa gusa duhitamo kuba tubirekeye mu rugo, na matera iryo joro barayeho twayiboherereje muri iryo joro.”

Bukeye ngo nyina w’umukobwa yahise asaba umukobwa we kujya kwa Nyirasenge aho bita i Musamvu ngo basaba umuhungu gushaka amafaranga akabakwera, akanasezerana n’umukobwa mu Murenge ndetse ngo akanagaragaza nibuze ibyibanze byerekana ko afite gahunda yo kubaka urugo.

Nyina w’umukobwa yabwiye IGIHE ko bakurikije uko babibonye ngo umusore yari akurikiye ibintu. Yagize ati “ Njyewe uko nabibonye nabonye yarashakaga ibintu kuruta uko yashakaga umukobwa.”

Bivugwa kuri ubu uyu musore yasubiye kuba iwabo, umukobwa we akaba akiri kwa nyirasenge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages