Ahagana ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mata 2015, ni bwo izi ntumwa zoherejwe na leta ya Congo Kinshasa zari zigeze mu Karere ka Ngoma mu inkambi y’abahoze ari abarwanyi ba M23, bari kumwe n’abayobozi batandukanye bo kuruhande rw’u Rwanda.
Kalima Leon waje ayoboye izi ntumwa zari zoherejwe na leta ya congo yabwiye aba bahoze ari abarwanyi ba M23 ko ikimuzanye ari ukubabwira ko leta y’icyo gihugu ije kubacyura bakava mubuzima bw’ubuhunzi.
Nyuma yo kubagezaho iki kifuzo bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba M23 bifuje kugira icyo babaza, maze Kalima ababwira ko atari umwanya w’ibibazo.
Aba barwanyi bahise barakara bavuga ko batakwizera ibyo abizeza, bamubwira ko badashobora kujya muri RDC, dore ko banatanga ingero za bagenzi babo bavanywe muri Uganda ubu bakaba babayeho nabi, aho bamwe bafunzwe abandi bakaba bicishwa inzara ngo nk’uko babibatangariza kuri za telefoni zigendwanwa.
N’ubwo Kalima Leon, umukozi muri Minisiteri w’Ububanyi n’amahanga muri RDC wari uyoboye izo ntumwa atashatse kugira icyo atangariza abanyamakuru, Bishop Jean Marie Runiga uyoboye abo bahoze ari abarwanyi ba M23 yatangaje ko badateze gusubira iwabo mu gihe ibyumvikanyweho mu masezerano y’amahoro ya Nairobi akomeje guhinyorwa aho kubahirizwa.
Bimwe mu bitubahirizwa byari bikubiye muri ayo masezerano, ngo harimo ibirebana no gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23, kwinjiza mu gisirikare cy’igihugu ababyifuza, ndetse n’imbabazi rusange kuri bamwe muri bo bashinjwa ibyaha.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Mata 2015, Minisitiri w’ingabo za Congo wungirije azaza gukomeza ibiganiro n’izo mpunzi zahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23, Leta y’u Rwanda yo ikaba itangaza ko ibi biganiro bizakomeza.



















TANGA IGITEKEREZO